Urugaga rw’ababaruramari ruteza imbere ibaruramari ry’umwuga mu Rwanda (Institute of Certified Public Accountants of Rwanda – ICPAR) ruvuga ko guhera mu mwaka wa 2012 ubwo cyatangiraga imirimo, rumaze kugera kuri byinshi.
Ibyo birimo ko kuva icyo gihe kugeza, ubu hari ababaruramari 1,103 cyamaze gutoza kubikora kinyamwuga kikabibahera impamyabumenyi, ubu bakaba bafitiye igihugu akamaro.
Ibi byavugiwe mu guha abandi banyeshuri impamyabumenyi mu gikorwa cyabereye muri Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi iri i Masoro, yitwa Adventist University of Central Africa (AUCA).
Uyu muhango wahuje abarangije amasomo, abayobozi muri Leta, abarimu bo muri za kaminuza n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubucuruzi, hagamijwe gushimira no guha agaciro ubunyamwuga bw’ababaruramari no kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Kugeza ubu, ICPAR imaze kwemeza ababaruramari b’umwuga 700 bafite impamyabumenyi ya CPA (Certified Public Accountants) ndetse n’abatekinisiye mu by’ibaruramari 403 bafite CAT (Certified Accounting Technicians), bigaragaza ko umusaruro ufatika mu kuzamura ubunyamwuga muri ubwo bumenyi buri mubwo u Rwanda rukeneye cyane.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority – RRA), Ronald Niwenshuti, wasabye abarangije amasomo gukoresha ubumenyi bungutse mu guteza imbere u Rwanda, Akarere n’isi muri rusange, by’umwihariko bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.
Ati: “Abarangije amasomo bakwiye gukoresha ubumenyi bafite mu guteza imbere u Rwanda n’isi, bifashishije ikoranabuhanga rishya nk’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence). Umwuga w’ibaruramari uri kuzamura urwego, bityo usaba ko abawukora bahora bihugura kandi biga buri munsi.”
Yabibukije ko kubera ko bakora mu mafaranga cyangwa imari muri rusange, ari ngombwa kurangwa n’ubunyangamugayo.
Niyonshuti yabwiye abari aho ko muri iki gihe badakwiye kurambiriza ku kazi ka Leta ahubwo bagomba guhanga akabo.
Ati: “Leta y’u Rwanda yashyizeho ibikorwaremezo bikenewe ku babaruramari. Imirimo irahari, ariko icy’ingenzi ni akamaro uzana ku isoko ry’umurimo. Abasoje amasomo ntibakwiye gutekereza gusa ku gushaka akazi, ahubwo banatekereze uko bagahanga. Mu Rwanda hakenewe cyane ababaruramari.”
Ubuyobozi bwa ICPAR bwabwiye Taarifa Rwanda ko kwiyongera kw’ababaruramari bifite uruhare runini mu guteza imbere imicungire myiza y’imari, kubazwa inshingano no guteza imbere imiyoborere myiza mu nzego za Leta n’iz’abikorera.
Ibi bifatwa nk’iby’ingenzi mu gihe u Rwanda ruri kwiyubaka nk’igicumbi cy’imari n’ubucuruzi mu karere, mu cyerekezo cya Vision 2050.
ICPAR yashimangiye kandi ko yiyemeje gukomeza gushyira imbere amahame akomeye y’umwuga, binyuze mu kuvugurura amasomo atangirwa impamyabumenyi ya CPA ashingiye ku bushobozi n’ubumenyi bukenewe ku rwego mpuzamahanga.
Kwibanda ku masomo y’umwuga
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ICPAR Amini yasabye abikorera mu rwego rw’uburezi n’abarezi muri rusange gushishikariza abantu kwiga amasomo y’umwuga w’ibaruramari uherwa impamyabumenyi ya CPA, aho kwibanda gusa ku masomo maremare ya Kaminuza zisanzwe.
Yagize ati: “Hakenewe gusobanurira abatanga amasomo n’abaturage akamaro k’amasomo magufi y’umwuga nka CPA, akenewe cyane mu Rwanda. Igihugu gifite ibigo by’ubucuruzi bisaga 269,000 bikeneye serivisi z’ibaruramari. Mu gihe u Rwanda rwiyubaka nk’igicumbi mpuzamahanga cy’ubucuruzi, hakenewe ababaruramari babifitiye ubumenyi buhanitse.”
Yongeyeho ko amasomo y’umwuga ahabwa abiga ubumenyi bwa tekiniki, indangagaciro z’umwuga n’ubushobozi bwo kuyobora bukenewe mu bukungu budasiba gufata indi sura bitewe ahanini n’uko n’ibintu byifashe ku isi ya none.
Bamwe mu barangije amasomo bashimiye Leta y’u Rwanda na ICPAR kuba barorohereje Abanyarwanda kubona impamyabumenyi z’ibaruramari kandi amasomo yabo bakayigira mu gihugu.
Habimana Ishimwe Cleméntine, ni umwe muri bo wahawe impamyabumenyi ya CPA, yagize ati: “Nari nsanzwe mfite impamyabumenyi ya Master’s, ariko akazi nakoraga kasabaga kugira iya CPA. Mbere abantu batinyaga gutanga amafaranga yo kujya kwiga muri Kenya cyangwa ahandi hanze y’igihugu, ariko ubu Leta yadufashije kwiga turi mu Rwanda. Niteguye gufasha umuryango nyarwanda mu bunyangamugayo bwuzuye.”
Undi warangije CPA, Ishimwe Christian, yashishikarije urubyiruko kwiga amasomo y’umwuga no kuzihangira imirimo.
Ati: “Abakiri bato benshi batekereza ko amasomo y’umwuga nka CPA akomeye kandi ahenze, ariko si byo. Umutungo w’u Rwanda wa mbere ni abantu. Hakenewe cyane ababaruramari mu bigo byinshi by’ubucuruzi. Kwiga CPA birahendutse cyane ugereranyije n’impamyabumenyi zishobora gutwara za miliyoni ariko zigatuma urangije kwiga atinda kubona akazi.”
Ejo hazaza…
Urugaga ICPAR ruvuga ko rwiyemeje kuzakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere umwuga w’ibaruramari wizewe kandi wubashywe ku rwego mpuzamahanga, ugira uruhare mu gukurura ishoramari, guteza imbere ubukungu no gutanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’u Rwanda mbere na mbere.
Ibi bizagerwaho binyuze mu bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, ibigo by’amashuri, abafatanyabikorwa mu bucuruzi n’abandi bakora muri uwo mwuga, bagira uruhare runini mu gukomeza kunoza imyigishirize n’imikorere y’ibaruramari mu gihugu.