Kuri uyu wa 16, Mutarama, 2026, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yasobanuriye Komisiyo y’Abadepite y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ishusho rusange y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro 160 u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa mu isuzuma rya 2021, mu rwego rwo kubungabunga no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Dr. Ugirashebuja yasobanuye impamvu hari imyanzuro u Rwanda ruhabwa mu Isuzuma Mpuzamahanga Ngarukamwaka (Universal Periodic Review, UPR) ry’Uburenganzira bwa Muntu ariko rudashyira mu bikorwa yose.
Yabwiye abo badepite ati “Iyo ibihugu bimaze gukorerwa isuzuma, bihabwa amahirwe yo gusesengura imyanzuro yose, bikahitamo iyo byemeye ariko ntibiyifateho umukoro.”
Mu gusubiramo ibyo Minisitiri yasobanuye, Kigali Today yanditse ko yavuze ko igihugu gishobora guhitamo imyanzuro yo gushyira mu bikorwa, ariko iyo hari umwanzuro kitemeranywa nawo, gisobanura impamvu yabyo muri raporo.
Ati: “Hari raporo twongera gukora iyo tumaze gusesengura imyanzuro yose. Haba hari ibyo twanze, muri raporo yacu tugasobanura impamvu, cyane cyane iyo bihabanye n’intego z’igihugu.”
Dr. Ugirashebuja yatanze urugero ku mwanzuro uvuga ibyo gushyira abana mu gisirikare, asobanura ko u Rwanda rutakwirirwa rugira icyo rukora ku mwanzuro nk’uwo kuko igihugu cyubahiriza uburenganzira bw’umwana kandi kitemera gushyira abana mu gisirikare.
Ati: “Ibi ntibibuza ko igihe igihugu cyasesenguye imyanzuro kigasanga hari iyo kitemeye ariko bijyanye n’ibihe cyangwa impamvu runaka gishobora kuyongeramo mu ishyirwa mu bikorwa kandi kikayigaragaza mu raporo ya UPR. Igihe cyose habaye isesengura, igihugu kireba niba umwanzuro uri mu cyerekezo cyo guteza imbere imibereho n’uburenganzira by’Abanyarwanda.”
Raporo ya kane y’u Rwanda ku Isuzuma Mpuzamahanga Ngarukagihe (UPR) ry’Uburenganzira bwa Muntu izasuzumwa kuwa 24, Mutarama, 2026, aho intumwa za Leta y’u Rwanda zizatanga ibisobanuro kubyo rwiyemeje.
U Rwanda rumaze gusuzumwa inshuro eshatu uhereye mu mwaka wa 2011.
Bwa mbere, muri Mutarama 2011, mu bihugu 48 byatanze ibisobanuro, u Rwanda rwahawe imyanzuro 73 maze rwiyemeza gushyira mu bikorwa 67.
Isuzuma rya kabiri ryabaye mu Ugushyingo, 2015, ibihugu 88 byatanze ibisobanuro, u Rwanda ruhabwa imyanzuro 229, maze rwemera gushyira mu bikorwa 50.
Muri Mutarama 2021, UPR yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19, ibihugu 99 byatanze ibitekerezo, u Rwanda ruhabwa imyanzuro 284, maze rwemera gushyira mu bikorwa 160.
Mu isuzuma ritegerejwe ku wa 26, Mutarama, 2026 ibihugu bimaze guha u Rwanda imyanzuro ni 103, bishobora kwiyongera.
Imyanzuro izavamo ni yo u Rwanda ruzashyira mu bikorwa mu myaka ine itaha.