ICUKUMBUYE: Byagenze Gute Ngo Umujyi Wa Kigali Ntutangaze Uwatsindiye Gutunganya Ikimpoteri Cya Nduba?

Taarifa yacumbuye imenya uburiganya bwabaye mu ipiganwa ry’isoko ryari ryatanzwe ngo hatunganywe ikimpoteri cya Nduba. Ni isoko ryari rifite agaciro kari hagati ya miliyoni $250 na miliyoni $500, uwiritsindiye akaba yaragombaga kwita kuri kiriya kimpoteri mu gihe cy’imyaka 20.

Hari taliki 18, Ukwakira, 2022 ubwo hateranaga Inama yari iyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe ikigega cya Leta  Richard Tushabe ngo yige ku byerekeye amasoko yari yatanzwe mu gupiganirwa kwita kuri kiriya kimpoteri.

Muri iyo nama abayitabiriye basuzumiye hamwe uko ibintu byakorwa mu gutunganya imyanda iva i Nduba ariko hakirindwa ko ibidukikije bikomeza kwangirika

Umwe mu myanzuro yahafatiwe ni uw’uko mu Mujyi wa Kigali hubakwa ahantu hujuje ibyangombwa hagomba kuzajya hanagurirwa(recycling center) ibishingwe n’indi myanda.

Uwari butsindire iryo soko yari bunagure iyo myanda  nyuma ifumbire cyangwa izindi ngufu zivanywe muri iryo nagurwa bikagurishwa Leta ku giciro cyumvikanyweho.

Ibyo bivuze ko hari hagiye kuba imikoranire hagati ya Leta n’abikorera ku giti cyabo, icyo abahanga mu by’imishinga bita Public Private Partnership (PPP).

Ibigo bine byahise bipiganirwa iryo soko, ariko bibiri biba ari byo biritsindira.

Ibyo ni icyo abanya Portugal kitwa Mota Engil gifatanyije n’icy’Abongereza kitwa Parklane Products Development Ltd, cyatsindiye ibyo kubaka inyubako n’ibindi bintu nkenerwa bizakorerwa aho hantu birimo gukusanya no kunagura iyo myanda, kuhageza no gutunganya amazi n’ibindi byose nkenerwa.

Ikindi kigo cyatsinze ni ikitwa Sotravic Ltd.

Ibigo bibiri byatsinzwe ni icyitwa Swiss Green Products Distribution na Smart City Swiss.

Ya Komite twavuze haruguru yari iyobowe na Tushabe yarabimenyeshejwe, ibwirwa ko mu kugenzura ipiganwa basanze ibigo bibiri byarifatanyije bitsindira iri soko ku ijanisha rya  86.6%( ni ikigo Mota Engil na Parklane Products Development Ltd) ndetse n’ikigo Sotravic Ltd gitsinda ku kigero cya 82.6%.

Mu guha amanota ibi bigo, harebwe ubushobozi bivuga ko bifite mu gutunganya imyanda mu gihe cy’imyaka 20 yavuzwe haruguru, hapimwa igiciro bizasaba kuri buri toni y’imyanda izanagurwa.

Mota Engil na Parklane Products Development Ltd bavugaga ko bazishyuza $ 56 kuri buri toni izanagurwa mu gihe cy’imyaka 20.

Igiteranyo kivuze ko mu gihe kingana gutya, Umujyi wa Kigali wagombaga kubishyura $550,795,112.

Sotravic Ltd yo yatanze ibiciro by’uko yari bujye yishyuza hagati ya $ 13 na $36 ariko ko na $28.7 nayo yari bwakirwe.

Nabyo bivuze ko mu gihe cy’imyaka 20, Umujyi wa Kigali wagombaga kwishyura iki kigo $ 273,430,431 ni ukuvuga byibura 50% by’ayo Mota Engil n’ikigo bafatanyije yakaga.

Mu nama yiga ku watsindiye iri soko, Komite yemeje ko Sotravic Ltd ‘ari yo yatsinze’ ariko hemezwa ko hagomba kubanza gusuzumwa niba iki kigo cyari gifite  ikoranabuhanga Umujyi wa Kigali wasabaga ndetse no kureba niba hari ahandi cyarikoresheje mu mishinga nk’iyo kifuzaga gukoranamo nawo.

Iryo suzuma bita Due diligence ryarakozwe hanyuma muri Gashyantare, 2023 Inama y’Umujyi wa Kigali iza kubwira Taarifa ko uwatsindiye isoko mu buryo budasubirwaho azatangazwa muri Kamena, 2023.

Ntibyabaye kuko byarinze bigera muri Kanama, ni ukuvuga nyuma y’amazi abiri, ataratangazwa!

Ubwanditsi bwacu bwaje guhabwa amakuru n’umuntu wizewe avuga ko hari abitambikaga itangazwa ry’iryo soko kugira ngo rizahabwe undi watanze umushinga we mu buryo butapiganiwe.

Isoko ryarasheshwe…

Ntibyatinze kuko mu Ukwakira, 2023 Umujyi wa Kigali waje gusesa iri soko mu buryo butunguranye.

Ikigo Sotravic Ltd byaragishobeye ariko cyanga gucika intege, gitangira kubaza iby’iryo seswa rya huti huti.

Umwe mu bayobozi bakuru b’iki kigo witwa Jean Marie Puran yabwiye Taarifa ati: “ Iri soko rishingiye ku mikoranire hagati ya Leta n’abikorera( PPP), ntabwo ibyaryo bishingiye ku mitangirwe y’amasoko asanzwe ya Leta.”

Ubusesenguzi bwa Taarifa bwasanze muri iyi mikorere harimo ibintu bidahwitse kandi bitandukiriye itegeko rigenga imitangirwe y’amasoko yatanzwe mu buryo bwakurikijwe ubwo ya Komite twavuze haruguru yateranaga ngo yige kuri iyi ngingo.

Mu gihe ibintu byari bimeze uko, ku rundi ruhande, abo mu kigo Sotravic Ltd bo bari bageze kure imyiteguro, barashyize ku murongo ibyo basabwaga byose haba mu rwego rw’imari, urw’ubutegetsi kandi byose byari bisobanutse neza mu nyandiko.

Puran wo muri iki kigo ati: “ Twashyize ku murongo ibyo badusabaga byose, haba mu rwego rw’imari n’ubutegetsi, tubitondeka neza dushingiye kubyo twemeranyije n’abatanze isoko.”

Ubucukumbuzi bwa Taarifa bwaragenzuye busanga koko ibyo abo bavuga bihuje n’ibisabwa muri uyu mushinga watangijwe mu mwaka wa 2015.

Igenzura ryakozwe na Taarifa ryasanze abo muri Sotravic Ltd  barashyizeho uburyo bw’imikorere bunoze bugamije gushyira mu bikorwa ibikubiye mu isoko batsindiye, ibi bikaba bitandukanye n’ibyo Umujyi wa Kigali wavuze ko washingiyeho udatangaza uwatsindiye isoko.

Bisa n’aho baruhiye ubusa ariko kuko batigeze barihabwa ngo barikore, barishobore cyangwa ribananire bigire inzira.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bubabazwa n’uko hari n’amafaranga n’igihe bwari bwarashoye mu myiteguro yo gushyira mu bikorwa uwo mushinga.

Mu gihe abo muri iki kigo bumirwaga bumvise ko ibyo kuritangaza bitakibaye, hari ikindi kigo byavuzwe ko kiri kirishaka, ubwo hari muri Nyakanga, 2023.

Ibi byahise byereka ubwanditsi bwa Taarifa ko hari imikorere idahwitse mu mitangire y’iri soko.

Ubusanzwe iyo hari ikigo cyemejwe ko ari cyo cyatsindiye isoko, Komite yatanze ipinganwa iragitumiza bakaganira ibikubiye mu masezerano y’uko rizakorwa hanyuma rigasinyirwa.

Bivuze ko ari ko Umujyi wa Kigali wagombye kuba warabigenje, ugatumiza Sotravic Ltd bagasinya imikoranire y’uyu mushinga nk’uko yari yawutsindiye mu Ukwakira, 2022.

Ubuyobozi bw’ikigo Sotravic Lt buvuga ko bwibukije  ubw’Umujyi wa Kigali inshuro nyinshi iby’iki kibazo, bubusaba kugira icyo bubatangariza ariko biba impfabusa.

Aho kugira ngo Umujyi wa Kigali umenyeshe iki kigo italiki yo gusinyira gutangira gukora imirimo, bwaricecekeye kugeza ubwo, nyuma y’amezi 12, bwatangarije kiriya kigo ko cyambuwe isoko kubera ko igihe cyo gutangariza uwatsinze isoko cyarangiye.

Icyakora ibi bihabanye n’ingingo ya 23 n’ingingo ya 24 z’itegeko rigenga imikoranire y’inzego za Leta n’iz’abikorera ku giti cyabo bita PPP Law.

Ubuyobozi bwa Sotravic bwandikiye ubw’Umujyi wa Kigali amabaruwa ane busaba ko iki kibazo cyasobanuka ariko ntibwahabwa urumuri ku ngingo bwabasabagaho ibisobanuro.

Mu gihe Taarifa igicukumbura iby’iki kibazo mu buryo bwimbitse, hari amakuru atugeraho avuga ko Meya mushya w’Umujyi wa Kigali ashaka kumenya iby’iseswa ry’iri soko.

Ku rundi ruhande ariko hari abatekenisiye b’uyu mujyi dufite amakuru ko bashaka kumuha amakuru ‘afutamye’ kuri iyi ngingo ireba ubuzima bw’abatuye Umurwa mukuru w’u Rwanda kandi ivugwamo miliyoni $ nyinshi.

Amakuru Taarifa yakusanyije kuri iyi ngingo n’andi agenda aboneka mu bihe bitandukanye, yerekana ko iyi ari ingingo ikomeye ikwiye gusuzumanwa ubwitonzi, ukuri kuri iki kibazo kukagaragara kugira ngo ibya kiriya kimpoteri kimaze no kuvugisha menshi Abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bikemuke mu buryo burambye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version