Abandi Bimukira Bavuye Muri Libya Bageze Mu Rwanda

Ku kibuga cy’indege cya Kanombe haraye hageze abimukira 153 baturutse muri Libya. Baje basanga abandi babarirwa mu bihumbi baba mu nkambi iba mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

Abaraye bageze mu Rwanda barimo abanya Sudani 82, abanya Eritrea 56, abanya Somalia batanu, abanya Ethiopia icyenda n’umunya Sudani y’Epfo umwe.

U Rwanda rumaze igihe rwakira abimukira bavanywa muri Libya aho baba mu buzima bubi rukabatuza mu Bugesera, rukabitaho rubifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Abo bimukira iyo bamaze kumenyera, bahabwa uburyo bwo gushaka niba hari ibindi bihugu byabakira, birimo n’iby’iwabo kavukire.

- Kwmamaza -

Hari bamwe muri bo babonye ibihugu byemera ko babibera abaturage birimo na Canada.

Ubuyobozi bw’u Rwanda kandi buri mu biganiro byatangiye mu mwaka wa 2022 by’uko rwakorana n’Ubwongereza mu kwakira abimukira babujyamo mu buryo budakurikije amategeko.

Ni ibiganiro byo kugira ngo babanze babe mu Rwanda bityo nabo bazabone uko basaba kuba mu Bwongereza cyangwa ahandi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibi biganiro byaranogejwe ariko biracyahura n’imbogamizi kuko kuva muri Mata, 2022 ubwo amasezerano ya mbere yasinywaga, nta mwimukira n’umwe urazanwa mu Rwanda avuye mu Bwongereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version