Icyamamare Kelly Clarkson Na Madamu Biden Imbere Y’Abafana

Dr Jill Biden araha ikiganiro icyamamare ku isi witwa Kelly Clarkson . Aramubwira ingamba afite zo guteza imbere imibereho y’imiryango y’abasirikare ba USA, guteza imbere uburezi, gushyira imbaraga mu bushakashatsi bwo kurwanya cancer no kongera guhuriza hamwe Abanyamerika.

Kelly Clarkson   ni umuhanzi wamenyakanye ku isi akiri muto. Ubu afite imyaka 38 y’amavuko, akaba afite n’ikiganiro acisha kuri DailyMail TV,NBS n’ahandi.

Nicyo kiganiro Madamu Biden ari bube atanze kuva umugabo we yatangira kuyobora USA.

Clarkson   yatangaje ko yishimiye kuganira n’umufasha w’Umukuru w’igihugu, bakaganira ku ngingo zireba ubuzima bw’Abanyamerika.

- Advertisement -

Ikiganiro cya Kelly Clarkson yikise ‘The Kelly Clarkson Show’. Abafana ba Jill Biden basabwe kuza kohereza ibibazo kuri Twitter.

Ikiganiro cya Clackson kiri mu bikunzwe kurusha ibindi iki gihe hari n’ubwo cyari kigiye gutambuka ku cya Ellen DeGeneres.

Yagitangije muri 2019 ariko kirakunzwe k’uburyo gikurikirwa n’abo mu bindi bihugu nka Canada, Norway na New Zealand.

Kelly
Jill Biden

Indirimbo ya Kelly

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version