Ikipe y’u Rwanda ya Basketball yaraye itsinzwe n’iya Mali mu mukino wa wa mbere w’imikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika “FIBA AFROBASKET 2021 Qualifiers”ku manota 51 kuri 76.
Uyu mukino wabereye muri Salle Mohamed Mzali iri i Monastir muri Tunisia.
Wari umukino warwo wa mbere mu itsinda rya kane ruherereyemo. Ruri kumwe na Nigeria yamaze kubona intsinzi ya mbere ubwo yatsindaga Sudani y’Epfo ku manota 75-70 mu mukino wabanje muri iri tsinda.
Umukino waraye uhuje u Rwanda na Mali wari ukomereye u Rwanda cyane cyane abakina bugarira. Abakinnyi b’u Rwanda bagowe no kubuza aba Mali kwinjiza amanota cyane cyane mu gace ka mbere n’aka gatatu.
Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda witwa Shyaka Olivier niwe mukinnyi warwo watsinze amanota menshi( atatu).
Ku rundi ruhande ariko ntiyamazemo igihe kirekire kuko yamaze mu kibuga iminota itandatu n’amasegonda 14.
Kenny Gasana niwe mukinnyi w’u Rwanda wamaze umwanya mu kibuga.
Yakinnye iminota 33 n’amasegonda 24.
Prince Chinenye Ibeh wakinnye umukino we wa mbere nk’Umunyarwanda yamaze mu kibuga iminota 30’32”
Ntibazatenguhe Perezida Kagame…
Tariki 12, Gashyantare, 2021 nibwo iyi kipe yuriye indege igana muri Tunisia mu marushanwa ya AfroBasket. Bagiye mu ndege ya RwandAir bahawe na Perezida Paul KAGAME ibageza iyo bajya ntaho ikatiye.
Iyi kipe iri gukina imikino y’ijonjora rya kabiri ry’igikombe cy’Afurika “FIBA AfroBasket 2021 Qualifiers”.
Iyi mikino iri kubera ahitwa Monastir muri Tunisia kuva tariki 17 kugera tariki 21 Gashyantare 2021.
Itsinda ryose ryaturutse mu Rwanda ririmo abantu 31 barimo abakinnyi 16 n’abandi icyenda bagize itsinda ry’abatoza.