Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyamamare Wema Sepetu Yakiriye Mu Mutima We Ko Atazigera Abyara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Icyamamare Wema Sepetu Yakiriye Mu Mutima We Ko Atazigera Abyara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 February 2025 8:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Icyamamare  Wema Sepetu cyatangaje ko nyuma yo gukora ibishoboka byose ngo azabyare  ariko bikanga, yamaze kwiyakira ko bitagishobotse.

Sepetu ubu afite imyaka 35 y’amavuko.

Uretse kuba yarabaye Miss Tanzania, uyu mukobwa asanzwe azwi muri filimi no ku mbuga nkoranyambaga.

Yabwiye itangazamakuru ryo mu gihugu cye ko ntako atagize ngo asame inda ariko byanze.

Yabwiye Televiziyo yitwa Sam Misago TV ko ntako atagize ngo asame ariko biranga.

Avuga ko aho bigeze, agiye kwiga kubana n’ako gahinda, akemeza ko inzira yanyuzemo ashaka kubyara yari ndende kandi yuzuyemo agahinda n’umubabaro.

Yahoranaga inzozi ko hari igihe bizakunda, ariko inzozi zanze kuba impamo, iyo akaba ari yo mpamu yatangiye urugendo gahoro gahoro rwo kwemera ko atakibonye umwana.

Ati: “Sinagize umugisha wo kubona umwana, kandi mu by’ukuri aho igihe kigeze ubu, nubwo mwambwira ngo muranyifuriza amahirwe, maze kugeza imyaka 35, singitegereje ko nashobora gusama inda. Urugendo rwo gushaka umwana kuri njye, inyota numvaga mufitiye yageze ahantu numva ko nkwiye guheba nkarekera iyo”.

Wema Sepetu avuga ko kutabyara ari agahinda gakomeye ku mukobwa cyangwa umugore uwo ari we wese.

Abajijwe uko abona icyo kibazo afite niba gishobora kubangamira urushako, Wema yavuze ko uwakwifuza gushakana na we, agomba kumwemera uko ari.

Avuga ko uzamukunda wese, agomba kumwemera uko ari, akamwakira.

Yagize ati: “Umugabo wanjye ni ngombwa ko amenya kandi agasobanukirwa ati uyu mugore afite ikibazo. Ntiwavuga ngo ukunda umuntu hanyuma ngo wange kwemera bimwe mu bigize ubuzima bwe. Njyewe namaze kwemera uko ubuzima bwanjye bumeze. Umugabo yiyemeje kunshaka nk’umugore we, ni ngombwa ko anyemera uko meze”.

Wema Sepetu bizwi ko yakundanye n’abantu bakomeye  muri Tanzania, harimo n’umuhanzi w’icyamamare mu muziki Diamond Platnumz bakaza gutandukana mu mwaka wa  2014.

Icyo gihe  Diamond yari atangiye gukundana na Zari Hassan.

Wema yavuze ko gutandukana na Diamond byamubabaje cyane mu mutima, ndetse kubyakira bimufata igihe kinini.

Guhera mu mwaka wa 2022 yatangiye gukundana na Whozu, uyu nawe akaba icyamamare mu muziki iyo muri Tanzania.

TAGGED:KubyaraSepetuTanzaniaUmwanaWema
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afurika Y’Epfo: Minisitiri W’Ingabo N’Umugaba Wazo Basabwe Kwegura
Next Article RIB Yafashe Umugore Ukekwaho Kwiba Abana Mu Bitaro Bya Masaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Aline Gahongayire Arashaka Kwamamaza Umuziki We Muri Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Davido Yashyizwe Mu Kigo Gitegura Grammy Awards

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?