Icyamamare Wema Sepetu cyatangaje ko nyuma yo gukora ibishoboka byose ngo azabyare ariko bikanga, yamaze kwiyakira ko bitagishobotse.
Sepetu ubu afite imyaka 35 y’amavuko.
Uretse kuba yarabaye Miss Tanzania, uyu mukobwa asanzwe azwi muri filimi no ku mbuga nkoranyambaga.
Yabwiye itangazamakuru ryo mu gihugu cye ko ntako atagize ngo asame inda ariko byanze.
Yabwiye Televiziyo yitwa Sam Misago TV ko ntako atagize ngo asame ariko biranga.
Avuga ko aho bigeze, agiye kwiga kubana n’ako gahinda, akemeza ko inzira yanyuzemo ashaka kubyara yari ndende kandi yuzuyemo agahinda n’umubabaro.
Yahoranaga inzozi ko hari igihe bizakunda, ariko inzozi zanze kuba impamo, iyo akaba ari yo mpamu yatangiye urugendo gahoro gahoro rwo kwemera ko atakibonye umwana.
Ati: “Sinagize umugisha wo kubona umwana, kandi mu by’ukuri aho igihe kigeze ubu, nubwo mwambwira ngo muranyifuriza amahirwe, maze kugeza imyaka 35, singitegereje ko nashobora gusama inda. Urugendo rwo gushaka umwana kuri njye, inyota numvaga mufitiye yageze ahantu numva ko nkwiye guheba nkarekera iyo”.
Wema Sepetu avuga ko kutabyara ari agahinda gakomeye ku mukobwa cyangwa umugore uwo ari we wese.
Abajijwe uko abona icyo kibazo afite niba gishobora kubangamira urushako, Wema yavuze ko uwakwifuza gushakana na we, agomba kumwemera uko ari.
Avuga ko uzamukunda wese, agomba kumwemera uko ari, akamwakira.
Yagize ati: “Umugabo wanjye ni ngombwa ko amenya kandi agasobanukirwa ati uyu mugore afite ikibazo. Ntiwavuga ngo ukunda umuntu hanyuma ngo wange kwemera bimwe mu bigize ubuzima bwe. Njyewe namaze kwemera uko ubuzima bwanjye bumeze. Umugabo yiyemeje kunshaka nk’umugore we, ni ngombwa ko anyemera uko meze”.
Wema Sepetu bizwi ko yakundanye n’abantu bakomeye muri Tanzania, harimo n’umuhanzi w’icyamamare mu muziki Diamond Platnumz bakaza gutandukana mu mwaka wa 2014.
Icyo gihe Diamond yari atangiye gukundana na Zari Hassan.
Wema yavuze ko gutandukana na Diamond byamubabaje cyane mu mutima, ndetse kubyakira bimufata igihe kinini.
Guhera mu mwaka wa 2022 yatangiye gukundana na Whozu, uyu nawe akaba icyamamare mu muziki iyo muri Tanzania.