Imibare y’uko ibihingwa u Rwanda rwohereje hanze mu Cyumweru gishize, ni ukuvuga hagati y’itariki 21 na 25, Mata, 2025 yerekana ko icyayi ari cyo kinjirije u Rwanda amadolari($) menshi gikurikirwa n’ikawa.
Ubwacyo kinjirije igihugu $2,147,027 zishyuwe toni 704 zacyo, hakurikiraho ikawa ingana na toni 175 zinjije $ 891,328.
Imboga n’imbuto ubikubiye hamwe byinjirije igihugu $395,383, akaba yaravuye muri toni 155.
Ibihugu ibi bihingwa byoherejwemo ni Ubwongereza, Ubufaransa, Ubuholandi, Ubudage na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Imbuto ubwazo zinjije $291,322 aturutse kuri toni 333 zoherejwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda ndetse n’ibya kure birimo Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Indabo zoherejwe hanze ni Toni 25 zinjije $ 100,415 zoherezwa mu Bwongereza no mu Buholandi.
Ibikomoka ku matungo( ni ukuvuga impu, amata, amagi n’inyama) byo byanganaga na toni 175 zinjije mu kigega cya Leta $ 181,532 byoherezwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda no bindi bya Afurika.
Hari ibindi bihingwa NAEB yita ‘ibintu bindi bikomoka ku buhinzi’ idatanga amazina yabyo ivuga ko ibyoherejwe hanze muri kiriya gihe twavuze haruguru byari toni 6,823 byinjije $ 2,983,230.
Ibihugu byoherejwemo ni ibituranye n’u Rwanda, ibindi bya Afurika, Amerika, Ubuholandi no muri Oman( igihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati).
NAEB ivuga ko amafaranga yose yinjiye mu kigega cya Leta nyuma yo kugurisha biriya bihingwa n’ibikomoka ku matungo ari $ 6,990,237, akaba yaravuye ku bintu byagurishijwe hanze bingana na toni 8,390 ubibariye hamwe.