Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko atari ngombwa ko abantu batakaza umwanya ku ntambara Ukraine ihanganyemo n’Uburusiya kurusha uko bakora ngo babonere ibisubizo ingaruka iyi ntambara iteza abatuye isi.
Avuga ko abanyafurika bagombye kwita cyane cyane ku ngamba zafatwa kugira ngo bahangane n’ibibazo bibareba mu buryo bitaziguye, birimo n’ingaruka zakuruwe n’iriya ntambara.
Agaragaza ko igikwiye ari ugushyira imbaraga mu kubaka uburyo bwo guhangana n’ingaruka zikomeje guturuka kuri iyo ntambara
Umukuru w’u Rwanda yavuze no kazi ingabo z’u Rwanda zagiye gukora muri Mozambique, igihugu gituranye na Zambia, avuga ko kamaze kurangira ku kigero cya 80%.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwageze muri Mozambique rukorana n’iki gihugu ndetse n’abasirikare ba SADC mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado.
Avuga ko uyu muhati watumye hari ibigo b’ubucuruzi byaba iby’abanya Mozambique cyangwa iby’abanyamahanga byatangiye kugaruka muri kiriya gihugu ngo bisubikure imirimo, cyangwa bikaba biri gusuzuma uko byahagaruka.
Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari kumwe na mugenzi wa Zambia Hikainde Hichilema uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Ati: “ Abantu bagarutse aho bahoze batuye, ubuzima buragaruka, hari ibigo byatangiye kugaruka mu bucuruzi, hari n’ibyitegura gutangira gukora birimo na Total Energies n’ibindi”.
Kagame avuga ko 20% isigaye itashyirwa ku murongo, nayo iri mu nzira kandi bigaragara ko bizagerwaho.
Perezida Hikainde Hichilema we yagarutse ku kibazo cy’umwenda munini igihugu cye gifitiye amahanga, avuga ko aho agereye ku butegetsi, ari gukora uko ashoboye ngo igihugu cye kiwishyure binyuze mu mikoranire n’umusanzu wa buri wese.
Zambia iri mu bihugu by’Afurika bivugwaho kugira umwenda munini cyane bifitiye amahanga cyane cyane Ubushinwa.