Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icy’Ingenzi Kuri Kagame Ni Ukubaka Uburyo Bwo Guhangana N’ Ingaruka Z’Intambara Ya Ukraine
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Icy’Ingenzi Kuri Kagame Ni Ukubaka Uburyo Bwo Guhangana N’ Ingaruka Z’Intambara Ya Ukraine

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 June 2023 12:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko atari ngombwa ko abantu batakaza umwanya ku ntambara Ukraine ihanganyemo n’Uburusiya kurusha uko bakora ngo babonere ibisubizo ingaruka iyi ntambara iteza abatuye isi.

Avuga ko  abanyafurika bagombye kwita cyane cyane ku ngamba zafatwa kugira ngo bahangane n’ibibazo bibareba mu buryo bitaziguye, birimo n’ingaruka zakuruwe n’iriya ntambara.

Agaragaza ko igikwiye ari ugushyira imbaraga mu kubaka uburyo bwo guhangana n’ingaruka zikomeje guturuka kuri iyo ntambara

Umukuru w’u Rwanda yavuze no kazi ingabo z’u Rwanda zagiye gukora muri Mozambique, igihugu gituranye na Zambia, avuga ko kamaze kurangira ku kigero cya 80%.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwageze muri Mozambique rukorana n’iki gihugu ndetse n’abasirikare ba SADC mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

Avuga ko uyu muhati watumye hari ibigo b’ubucuruzi byaba iby’abanya Mozambique cyangwa iby’abanyamahanga byatangiye kugaruka muri kiriya gihugu ngo bisubikure imirimo, cyangwa bikaba biri gusuzuma uko byahagaruka.

Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari kumwe na mugenzi wa Zambia Hikainde Hichilema uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Ati: “ Abantu bagarutse aho bahoze batuye, ubuzima buragaruka, hari ibigo byatangiye kugaruka mu bucuruzi, hari n’ibyitegura gutangira gukora birimo na Total Energies n’ibindi”.

Perezida Kagame na Hichilema bahaye ikiganiro abanyamakuru

Kagame avuga ko 20% isigaye itashyirwa ku murongo, nayo iri mu nzira kandi bigaragara ko bizagerwaho.

- Advertisement -

Perezida Hikainde Hichilema we yagarutse ku kibazo cy’umwenda munini igihugu cye gifitiye amahanga, avuga ko aho agereye ku butegetsi, ari gukora uko ashoboye ngo igihugu cye kiwishyure binyuze mu mikoranire n’umusanzu wa buri wese.

Zambia iri mu bihugu by’Afurika bivugwaho kugira umwenda munini cyane bifitiye amahanga cyane cyane Ubushinwa.

TAGGED:featuredHikaindaKagameMozambiqueNdagijimanaUmwenda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imana Ihe Abanyarwanda Gukira Neza Ibikomere- Perezida Wa Zambia Nyuma Yo Gusura Urwibutso
Next Article U Rwanda Rwashyize Ibigize Irangamimerere Byose Mu Ikoranabuhanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?