Icyizere Nyuma y’Uko Abakingiwe COVID-19 Mu Rwanda Barenze Miliyoni Imwe

Icyizere kimaze kuba cyinshi ku banyarwanda bamaze igihe gisaga umwaka n’igice mu bihe by’icyorezo cya COVID-19, kidafite umuti, ahubwo amaso ahanzwe inkingo nazo zitakunze kuboneka uko zikenewe. Gusa ibintu birasa n’ibyahindutse.

Kuri uyu wa Gatandatu abaturarwanda bakingiwe bari 31,943, bituma abamaze guhabwa nibura urukingo rumwe baba 1,012,031. Abahawe ebyiri ziteganywa ni 422,925.

Abakingirwa kandi bagiye kuzamuka cyane, nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera ku wa Mbere izatangira gukingira COVID-19 abantu bose bafite imyaka 18 kuzamura, ihereye mu Mujyi wa Kigali.

Ni mu gihe hamaze iminsi hakingirwa abarengeje imyaka 40 n’abakora imirimo ituma bahura n’abantu benshi.

- Advertisement -

Ni intambwe iganisha ku gukingira abaturarwanda 30% bitarenze uyu mwaka na 60% mbere y’uko uwa 2022 urangira.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu yashimiye Abaturarwanda uruhare rwabo mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, “ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka.”

Kugeza ubu abamaze gukingirwa mu Rwanda bagera mu 10% by’abagomba gukingirwa.

Kubona inkingo byabanje kugorana

Muri Nyakanga 2020 byatangajwe ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zumvikanye n’inganda za Pfizer BioNTech ku masezerano ya miliyari $1.95 yo kugura inkingo miliyoni 100, harimo n’ingingo iha Amerika uburenganzira bwo kongeraho izindi mliyoni 500.

Nyamara izo miliyari zishyurwaga ku nkingo zikiri imishinga, kuko ari bwo zari zigiye kugeragezwa ku bantu benshi cyane. Ni cyo cyiciro ubundi cyitwa icya nyuma mbere y’uko urukingo rwemezwa.

Ibihugu bikize byanabikoze ku nkingo za Moderna, Oxford – AstraZeneca na Johnson and Johnson, uko zagendaga zitanga icyizere.

Byari bivuze ko umunsi izo nkingo zemejwe, izo nganda zizabanza guhaza abazihaye amafaranga, ibihugu bikeneye izo guhita biha abaturage bigatonda umurongo, nubwo ubuzima bwakomezaga gutakara.

Ibyo bikiyongeraho ko mu gihe ibihugu bimwe bifite inkingo bitanga n’izo bisigaza, ibikennye byazibonaga zihenze.

Isesengura riheruka gukorwa n’ihuriro The People’s Vaccine Alliance ryagaragaje ko kuba inganda zarifunze uburenganzira kuri ziriya nkingo, byatumye zikorera amafaranga menshi mu bucuruzi, zirengagiza ubuzima bw’abaturage bapfa buri munsi.

Ryagaragaje ko inganda za Pfizer/BioNTech na Moderna zishyuza ibihugu miliyari $41 hejuru y’ikiguzi gikwiye, kuko urebye uburyo zikorwamo, ngo zikwiye kugurwa nibura $1.20, ariko zigurwa igiciro gikubye hafi inshuro eshanu.

Mu gihe ibihugu bimwe byabuze inkingo biha abaturage babyo, ibifite nyinshi abaturage banga kuzifata nkana, mu gihe ababyemeye bageze ku rukingo rwa gatatu ruzwi nka ‘booster shot”.

Igikorwa cy’inkingira mu bihugu birimo u Rwanda cyaje no gukomwa mu nkokora n’uburyo icyorezo cya COVID-19 cyibasiye u Buhinde, bituma gihagarika kohereza mu mahanga inkingo za AstraZeneca zikorwa Serum Institute of India.

Byatumye Leta ishishikariza abahawe urukingo rwa mbere gufata urwa kabiri rwa Pfizer, cyane ko ubushakashatsi bwerekanye ko bikora neza kurusha guhabwa ebyiri za AstraZeneca.

Ubufatanye bwazanye impinduka

Ibihugu byaje kwifatanya bitangiza icyiswe COVAX Facility, byinjira mu mikoranire n’inganda zikora inkingo n’abandi bafatanyabikorwa.

Intego yari ukugura inkingo no kuzigeza ku bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere 92, no gufasha ibindi 97 kubona inkingo zo kugura.

Uretse ubwo bufatanye mpuzamahanga, Umugabane wa Afurika nawo wishyize hamwe utangiza gahunda wise The African Union’s African Vaccine Acquisition Trust (AVAT), igamije kugura inkingo zagenda zunganira iziva mu zindi gahunda nka COVAX, intego ari ugukingira abanyafurika 60%.

AVAT iheruka no kubona inkingo miliyoni 400 z’urukingo rwa COVID-19 rwa Johnson & Johnson, zizafasha mu gutuma abanyafurika bakingiwe babashe kuva kuri 2%.

Iheruka gutangaza ko guhera muri Nzeri izajya itanga inkingo zigera kuri miliyoni 10 mu kwezi, maze umwaka ugashira habonetse nibura miliyoni 45.

COVAX yo yiyemeje kohereza muri Afurika inkingo miliyoni 520 mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ayo yose ni amahirwe azagera no ku baturarwanda bakabasha gukingirwa COVID-19.

Umugabane wa Afurika urimo no kwisuganya ngo ubashe gukorera inkingo za COVID-19 mu bihugu byayo, zigenewe abaturage bayo. Ni inganda zirimo kubakwa mu Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo.

Gukingira bimaze gufata umurongo

U Rwanda rwatangiye gukingira muri Werurwe 2021, nyuma yo kwakira inkingo zisaga 347,000 za COVID-19 binyuze muri COVAX.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yahise atangaza ati “Dufite intego yo gukingira 30% by’abaturage bose mbere y’uko uyu mwaka urangira, tukazaba kandi twakingiye 60% by’Abanyarwanda bose mu mwaka utaha wa 2022.”

Urebye nk’abakingiwe buri kwezi guhera muri Werurwe 20201 kugeza ubu, muri Werurwe bari 348,926 muri Mata bagera ku 349,871, muri Gicurasi bagera 350,400, muri Kamena baba 391,805 muri Nyakanga baba 455,673, naho kugeza ubu ni 1,012,031.

Kugira ngo imibare izamuke ityo, hari aho nko ku munsi umwe hagiye hakingirwa abarenga 50,000.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, ku Cyumweru gishize yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko inkingo u Rwanda rwabonye mu kwezi kumwe gushize, ziruta izabonetse mu mezi atatu ya mbere y’ikingira.

Ati “Buri wa Mbere twakira inkingo yafi ibihumbi 200, byatangiye ari inkingo nkeya ariko biriyongera, binatanga icyizere ko uko dukingira abantu benshi, n’ubukana bwa covid -19 ikunda kwihinduranya buraza kugabanyuka.”

Ibyo bigahura n’uko uretse inkingo Leta igura, ibihugu bikize byigwijeho inkingo nyinshi bikomeje kwemera kuzisaranganya.

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko birimo kwemera kubikora bitinya ko zarangiriza igihe mu bubiko, bikabikora bibyita igikorwa cyo gutabara isi.

Gusa igikenewe ni inkingo kurusha aho zaturuka n’uburyo zabonekamo.

Ku wa Gatatu u Rwanda rwakiriye inkingo 200,000 za Sinopharm rwahawe n’u Bushinwa, n’izindi 489,060 rwahawe na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Izo nkingo ni abantu hafi 350,000 bahise babona uburyo bwo gukingirwa byuzuye, mu nkingo zabonetse umunsi umwe.

Mu gihe mu bihugu byinshi gukingira abaturage benshi bivuze no gufungura ibikorwa byinshi, ni nacyo cyizere mu Rwanda.

 

Minisitiri Dr Ngamije aheruka no guca amarenga ko abantu barimo gutinda kwikingiza, hari igihe bazajya bibutswa ko hari aho batemerewe kujya.

Ati “Abantu rero begutegereza uwo munsi tuzashyiraho iryo tangazo ko nta we ujya ku kazi, nta we ujya ku isoko atagaragaje ko yakingiwe, kuko amahirwe yo gukingirwa muri Kigali arahari, n’ahandi kandi niho bigana, mu turere bekugira ngo bazacikanwa.”

Hari amakuru ko iki cyemezo mu minsi mike kizahera ku bakozi ba leta.

Dr Nsanzimana we aheruka kuvuga ko inkingo zikomeje kuboneka, uyu mwaka wasiga ibikorwa byinshi bifungutse.

Ati “Mbona tuzatangira umwaka wa 2022 abantu benshi bakingiye. N’iyo haba hari bake bagifite ingingimira, hari benshi bakingiye, ntibyabuza ubuzima gufunguka.” Yari kuri televiziyo y’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version