U Rwanda Rwirukanye Umubiligi Wabeshye Akajya Kunganira Rusesabagina

Leta y’u Rwanda yirukanye ku butaka bwayo umunyamategeko w’Umubiligi, Me Vincent Lurquin, ashinjwa kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka akajya kunganira Paul Rusesabagina uregwa ibyaha by’iterabwoba.

Me Lurquin yinjiye mu Rwanda ku wa 16 Kanama 2021 nyuma yo gusaba ndetse agahabwa viza y’iminsi 30 y’ubukerarugendo. Yahise ajya mu kazi k’ubwunganizi mu mategeko, adafite uruhushya rwo gukorera mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa kumi n’imwe nibwo yavanywe ku biro by’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka aherekejwe n’abapolisi, ajyanwa igitaraganya ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Lt Col Regis Gatarayiha, yavuze ko uriya mugabo atagombaga gukorera mu Rwanda kuko nta ruhushya yari yabiherewe.

- Kwmamaza -

Mbere na mbere ngo byari binyuranye n’uruhushya rwamuzanye mu Rwanda, icya kabiri ntabwo yari yabyemerewe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rwagombaga kubanza kumuha icyemezo.

Yakomeje ati “Nta masezerano bafitanye yo muri urwo rwego, ni nayo mpamvu natwe tubikurikirana, dufata iki cyemezo cyo gutesha agaciro uruhushya yahawe rwo gusura u Rwanda, twabanje no kubaza Urugaga rw’abavoka mu Rwanda kugira ngo tumenye niba yari yahawe uburenganzira bwo gukora umurimo w’abavoka, akaba wenda yabikoze atabanje gusaba uruhushya rwo gukorera mu Rwanda ariko afite uruhushya yahawe n’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda.”

“Ntarwo yahawe rero, kandi yagerageje kurusaba, baranarumwima bamubwira n’impamu barumwimye, ariko we abirengaho. Bigaragara ko yishe amategeko nkana.” Yari kuri televiziyo y’igihugu.

Kuri uyu wa Gatanu Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwatangaje ko nubwo Me Vincent Lurquin yagaragaye mu Rukiko mu Rwanda yambaye umwambaro w’akazi k’Abavoka, atemerewe gukora nk’umwavoka mu Rwanda.

Ruti “Aracyabazwa impamvu yashatse kugaragara nkukora Akazi k’Abavoka mu Rwanda kandi atabyemerewe.”

Me Lurquin 62 abarizwa mu Urugaga rw’abavoka rwa Bruxelles.

Si ubwa mbere agerageza kunganira Rusesabagina, ariko yagiye abyangirwa kubera ko kugira ngo umunyamategeko wo mu mahanga akorere mu Rwanda, bisaba ko n’uwo mu Rwanda aba afite uburenbganzira bwo gukorera muri icyo gihugu binyuze mu masezerano asinywa hagati y’ibihugu byombi.

Ntabwo abavoka bo mu Rwanda bemerewe gukorera muri Bruxelles ari naho Vincent Lurquin abarizwa, bivuze ko na we atabona uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Biteganywa ko urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be 20 ruzasomwa ku wa 20 Nzeli 2021.

Me Lurquin asanzwe akorera akazi k’ubwavoka mu Bubiligi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version