Kathy Magee, Umuyobozi wa Operation Smile International ku rwego rw’isi avuga ko ubwo batangiraga iki gikorwa mu Rwanda, Perezida Kagame yabasabye kuzaha Abanyarwanda serivisi nziza z’ubuvuzi kuko bizatuma igihugu kigira abakozi bashoboye.
Operation Smile ni umuryango w’abagira neza b’Abanyamerika ufite icyicaro muri Leta ya Virginia, USA.
Umaze imyaka ukorana n’abaganga b’Abanyarwanda mu kuvura abana barwaye ibibari.
Ibibari ni indwara ifata iminwa cyane cyane uwo hejuru, ugasaduka bgtatuma umwenge wo mu mazuru uhura n’umunwa mu buryo butagira rutangira bigateza isuku nke ku munwa, bigatera ubirwaye ubusembwa n’ipfunwe mu bandi.
Mu ijambo Kathy Magee yagejeje ku bitabiriye inama y’iminsi itatu yiga ku iterambere ry’ubuvuzi bubaga, Pan- African Surgical Conference, iri kubera i Kigali, yavuze ko ubwo we na bagenzi bagezaga kuri Kagame umushinga w’igikorwa cyabo, yacyakiriye neza ariko agira icyo abasaba.
Ati: “ Twagize amahirwe yo guhura na Perezida Paul Kagame, maze mubaza nti, “None se, mwifuza iki kuri njye? Mwifuza iki kuri Operation Smile?”.
Avuga ko Kagame yamusubije ati: “Nta kindi uretse serivisi nziza z’ubuvuzi mu gihugu cyanjye. Nimbona ubuvuzi bwiza, nzagira imiryango ikomeye, nzagira abakozi bashoboye, kandi nzagira igihugu gifite imbaraga zo kwiteza imbere”.
Ayo magambo yamuteye imbaraga zo gukorana na bagenzi b’Abanyarwanda mu gutanga ubuvuzi bw’ibibari bunogeye ababuhabwaga.

Serivisi z’Umuryango Operation Smile zafashije abana benshi kubagwa ibibari, ubu bafite isura nziza nk’uko Karima Andrew uhagarariye Operation Smile mu Rwanda aherutse kubibwira itangazamakuru.
Karima Andrew avuga ko kuvura ibibari ari ikintu kimaze imyaka myinshi.
Kuva mu mwaka wa 2009, abaganga bo muri Amerika bazaga kuvura abana b’Abanyarwanda barwaye ibibari, birakomeza bimara imyaka itandatu, bakaza kabiri buri mwaka.
Bavuraga abana bari hagati ya 100 na 200 nk’uko Karima abivuga.
Avuga ko nyuma baje gusuzuma basanga ibyiza ari uguhugura Abanyarwanda kugira ngo bazakore iyo mirimo igihe abo banyamahanga b’abagiraneza bazaba basubiye iwabo.
Karima yagize ati: “Twaje kwicara dusanga ni ngombwa kureba uburyo bushoboka bwose bwo gushyiraho uburyo bw’igihe kirekire bujyanye no kwigisha Abanyarwanda ubumenyi abo bandi badutanze”.

Kugira ngo serivisi zo kubaga ibibari by’umwihariko n’izindi ndwara muri rusange zigere kuri benshi, abaganga bavuga ko bikenewe ko umubare w’abaganga babaga wiyongera.
Kubongera biri mu mushinga Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ifite ndetse hari abanyeshuri 60 bari kwiga muri za Kaminuza ubumenyi bwo kubaga abarwayi, bita Surgery mu Cyongereza.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asaba abajya kwiga ubuvuzi muri za Kaminuza guhitamo kwiga ubuvuzi bubaga kuko, kuri we, butazigera busimburwa n’ubwenge buhangano buri kwiganza mu mirimo myinshi isanzwe ikorwa n’abantu.

Operation Smile kugeza ubu ikorera mu bihugu 12 bya Afurika.