Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Icyo Kagame Yatwifuzagaho Ni Ugutanga Serivisi Nziza-Umuyobozi Wa Operation Smile
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

‘Icyo Kagame Yatwifuzagaho Ni Ugutanga Serivisi Nziza-Umuyobozi Wa Operation Smile

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 February 2025 1:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kathy Magee, Umuyobozi wa Operation Smile International
SHARE

Kathy Magee, Umuyobozi wa Operation Smile International ku rwego rw’isi avuga ko ubwo batangiraga iki gikorwa mu Rwanda, Perezida Kagame yabasabye kuzaha Abanyarwanda serivisi nziza z’ubuvuzi kuko bizatuma igihugu kigira abakozi bashoboye.

Operation Smile ni umuryango w’abagira neza b’Abanyamerika ufite icyicaro muri Leta ya Virginia, USA.

Umaze imyaka ukorana n’abaganga b’Abanyarwanda mu kuvura abana barwaye ibibari.

Ibibari ni indwara ifata iminwa cyane cyane uwo hejuru, ugasaduka bgtatuma umwenge wo mu mazuru uhura n’umunwa mu buryo butagira rutangira bigateza isuku nke ku munwa, bigatera ubirwaye ubusembwa n’ipfunwe mu bandi.

Mu ijambo Kathy Magee yagejeje ku bitabiriye inama y’iminsi itatu yiga ku iterambere ry’ubuvuzi bubaga, Pan- African Surgical Conference, iri kubera i Kigali, yavuze ko ubwo we na bagenzi bagezaga kuri Kagame umushinga w’igikorwa cyabo, yacyakiriye neza ariko agira icyo abasaba.

Ati: “ Twagize amahirwe yo guhura na Perezida Paul Kagame, maze mubaza nti, “None se, mwifuza iki kuri njye? Mwifuza iki kuri Operation Smile?”.

Avuga ko Kagame yamusubije ati: “Nta kindi uretse serivisi nziza z’ubuvuzi mu gihugu cyanjye. Nimbona ubuvuzi bwiza, nzagira imiryango ikomeye, nzagira abakozi bashoboye, kandi nzagira igihugu gifite imbaraga zo kwiteza imbere”.

Ayo magambo yamuteye imbaraga zo gukorana na bagenzi b’Abanyarwanda mu gutanga ubuvuzi bw’ibibari bunogeye ababuhabwaga.

Katty Magee asuhuza Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’ubuzima ubwo bitabiraga inama y’abaganga baba iri kubera mu Rwanda

Serivisi z’Umuryango Operation Smile zafashije abana benshi kubagwa ibibari, ubu bafite isura nziza nk’uko Karima Andrew uhagarariye Operation Smile mu Rwanda aherutse kubibwira itangazamakuru.

Karima Andrew avuga ko kuvura ibibari ari ikintu kimaze imyaka myinshi.

Kuva mu mwaka wa 2009, abaganga bo muri Amerika bazaga kuvura abana b’Abanyarwanda barwaye ibibari, birakomeza bimara imyaka itandatu, bakaza kabiri buri mwaka.

Bavuraga abana bari hagati ya 100 na 200 nk’uko Karima abivuga.

Avuga ko nyuma baje gusuzuma basanga ibyiza ari uguhugura Abanyarwanda kugira ngo bazakore iyo mirimo igihe abo banyamahanga b’abagiraneza bazaba basubiye iwabo.

Karima yagize ati: “Twaje kwicara dusanga ni ngombwa kureba uburyo bushoboka bwose bwo gushyiraho uburyo bw’igihe kirekire bujyanye no kwigisha Abanyarwanda ubumenyi abo bandi badutanze”.

Karima Andrew avuga ko kuvura ibibari ari ikintu kimaze imyaka myinshi.

Kugira ngo serivisi zo kubaga ibibari by’umwihariko n’izindi ndwara muri rusange zigere kuri benshi, abaganga bavuga ko bikenewe ko umubare w’abaganga babaga wiyongera.

Kubongera biri mu mushinga Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ifite ndetse  hari abanyeshuri 60 bari kwiga muri za Kaminuza ubumenyi bwo kubaga abarwayi, bita Surgery mu Cyongereza.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asaba abajya kwiga ubuvuzi muri za Kaminuza guhitamo kwiga ubuvuzi bubaga kuko, kuri we, butazigera busimburwa n’ubwenge buhangano buri kwiganza mu mirimo myinshi isanzwe ikorwa n’abantu.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana

Operation Smile kugeza ubu ikorera mu bihugu 12 bya Afurika.

TAGGED:IbibariInamaKagameUburwayiUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Asaba Ko Abagore Bakomeza Gukora Ku Ifaranga
Next Article Rwangombwa Yavanywe Mu Buyobozi Bwa BNR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?