Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyo Kuba ‘Colonel’ Bivuze Mu Gisirikare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Icyo Kuba ‘Colonel’ Bivuze Mu Gisirikare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 August 2021 12:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

UBUHAMYA: Kugira Ipeti rya Colonel ni ukugira inshingano zikomeye mu gisirikare. Ba Colonels nibo ‘mu by’ukuri’ bayobora ingabo. Umusirikare wo mu ngabo z’Amerika witwa Kevin Benson avuga kugira ngo umusirikare abone ipeti rya Colonel bimusaba gukora atikoresheje kandi kuribona biragora cyane.

Aba Colonels nibo basirikare bahuza abasirikare basanzwe n’aba Generals. Icyemezo Colonel afashe aba agomba kuba yagitekerejeho bihagije kugira ngo kitaza kugira ingaruka zitari zateguwe ngo zishakirwe n’uburyo bwo guhangana nazo.

Kevin Benson

Benson avuga ko ubusanzwe ba Colonels ari bo bicarana bakiga ku ngamba za gisirikare, bakareba ibikwiye gukorwa barangiza kubyemeza bakabigeza ku nteko y’aba Generals.

Si kenshi ba Generals bahindura ibintu byemejwe na ba Colonels.

Akenshi ibyo ba Colonels bemeje na ba Jenerali barabyemeza.

Urugendo rwo kubiganiraho hagati yabo( ba Colonels) ni urugendo rumara igihe kandi rugakorwa mu bwitonzi kuko baba bazi neza ko ibyo bari bwemeze biri bushyire mu bikorwa bityo bagafata imyanzuro bitonze.

Ubumenyi bwa Colonel bugomba kuba buri ku rwego rwo hejuru kugira ngo ibyemezo azafata bizabe bishingiye ku bumenyi no gushyira mu gaciro.

Aba Colonels b’abahanga akenshi nibo bakunze kuzamurwa bakagirwa ba Generals nk’uko wa musirikare wo mu ngabo z’Amerika( ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru) yabibwiye ikinyamakuru realcleardefense.com.

Avuga ko iyo umusirikare yambaye impeta yaba Colonels aba atakiri umusirikare ushyira mu bikorwa ibyo bamubwiye, ahubwo aba abaye umusirikare utegeka ibishyirwa mu bikorwa.

Aha ariko ntibivuze ko ba Colonels nta kintu bajya bakora mu gisirikare, ahubwo bivuze ko baba bageze mu rwego rwo kugira ibyo nabo bategeka ko bikorwa.

Kubera ko ba Colonels baba bagomba gufata ibyemezo hanyuma bakabimenyesha ba Generals ngo babihe umugisha, bagomba kumenya gushyira gahunda zabo ku murongo, bakirinda gupfusha ubusa igihe.

Wa musirikare w’Umunyamerika twavuze haruguru, avuga ko kimwe mu bintu by’ingenzi yize ubwo yari afite ririya peti ari ukwigisha binyuze mu gutanga urugero.

Yemeza kandi ko ba Colonels baba bagomba kumenya igihe cyo kugisha inama abandi bantu bazobereye mu bintu runaka kugira ngo izo nama zizabafashe gufata ibyemezo bishyize mu gaciro.

Avuga ko akenshi ibibazo ingabo zihura nabyo biba atari bishya, ahubwo bigorana bitewe n’imimerere igihugu kirimo ishingiye ku isesengura ry’amakuru y’ubutasi ava mu birindiro by’umwanzi cyangwa ava aho bakeka ko hazaturuka umwanzi.

Ba Colonels rero baba bagomba kumenya uko ibintu biteye, bakiga uko babikemura, kandi ntibatinye kugisha inama aho babona biri ngombwa.

Ikindi gikomeye cya Colonel ni uko aba ari umusirikare wo kuri ‘field’.

Ni umusirikare utanga amabwiriza ariko uba witeguye no kujya ku rugamba.

Kevin Benson avuga ko ubwo yari Colonel mu ngabo z’Amerika yamenye neza ko Colonel mwiza ari uba afite ubushobozi bwo kumva amabwiriza yaba Generals akayasesengura, akayashyira mu matsinda ashingiye ku buremere bwayo hanyuma akayaha abandi basirikare, kandi nabwo ashingiye ku mimerere yabo n’inshingano zabo.

Mu rwego rwo gutuma abasirikare be bakora kandi bagakora neza ibyo abasabye, Colonel aba agomba kumenya imvugo akoresha mu bihe runaka, kandi akirinda gutuma abasirikare be bakora ibintu biguru ntege ‘kubera kutamukunda’.

Aha ariko birumvikana ko igitsure cya gisirikare kitagomba kubura, ariko kigakoreshwa aho bikenewe gusa.

Uwahoze ari Lieutenant –Colonel mwiza ashobora kuvamo Colonel mubi iyo abuze ubushobozi bwo gusesengura buri nyuguti igize amabwiriza ashaka kugeza ku ba Generals ngo bayahe umugisha mbere y’uko ashyirwa mu bikorwa n’abandi basirikare.

‘Colonel’ aba agomba kwiyemeza ko ingaruka zizagera ku basirikare be, agomba kuzibazwa bityo mbere yo kugira icyemezo afata akaba agomba gusuzuma ibintu bitandukanye, akemeza ko hagira igikorwa ari uko asanze yagabanyije ibyago byo kugira ingaruka byibura ku kigero cya 80%.

Aka ni akazi katoroshye gasaba ubumenyi n’ubushishozi bihagije kugira ngo ba Generals bataza kwanzura ku bintu bishobora kuzambya igihugu cyangwa ingabo muri rusange.

Ubusanzwe abasirikare bagira inzego zabo zifatirwa ibyemezo, buri rwego rukabigeza kurwo ruyobora gutyo gutyo…

Ibibazo binaniranye muri izo nzego nibyo bigezwa kuri ba Colonels nabo bakazicara bakabyigaho mbere yo kubigeza kuri ba Generals, bakaba ari bo baca urwo rubanza binyuze muri za Komite bita General Officer Steering Committees.

Izi Komite nizo zanzura uko ingengo y’imari ikoreshwa muri gahunda runaka, zikemeza Komite na Politiki zigenga ingabo n’ibindi.

N’ubwo bishobora gutandukana bitewe n’igihugu, ariko Benson avuga ko muri Amerika umusirikare aba Colonel amaze mu gisirikare imyaka iri hagati ya 18 na 20.

Mu magambo avunaguye, ako niko kazi ka ‘Colonel’.

Nk’uko bimeze no ku bandi basirikare, Colonel ni umusirikare wo kubahwa.

TAGGED:AbasirikareAmerikaColonelfeaturedGeneralsIngabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’U Rwanda Zabohoye ‘Bidasubirwaho’ Agace Ka Awasse Muri Cabo Delgado
Next Article Ibintu 5 Wamenya Ku Mwenda Wa Miliyoni $620 U Rwanda Rwafashe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?