Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyo Perezida Ndayishimiye Yategetse Abagenzura Itangazamakuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Icyo Perezida Ndayishimiye Yategetse Abagenzura Itangazamakuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 January 2021 7:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yategetse Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’itangazamakuru ko rugomba guhura n’abayobozi b’ibigo byaryo bakanoza imikoranire, ibyafungiwe ibikorwa bigakomorerwa.

Ndayishimiye avuga ko itangazamakuru ari ikintu k’ingenzi mu gihugu kuko rifasha abaturage kubona ibyo inzego z’ubuyobozi zibagomba.

Yagize ati: “ Ikigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru, CNC, kigomba guhura n’abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru bimaze igihe bifungiwe akazi, bakaganira uko byafungurirwa.”

Imvugo ye yatumye abantu batangira kumva ko mu Burundi hagiye kongera kuba ubwisanzure bw’itangazamakuru, kandi bavuga ko byaba ari ingirakamaro kuri Demukarasi n’iterambere by’u Burundi.

Abakurikiranye Politiki y’u Burundi mu myaka itanu ishize bavuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwasubiye inyuma nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri 2015 agatsindwa na Pierre Nkurunziza.

Kubera ko atavuzweho rumwe, hari ibinyamakuru byashinjwe na Leta gutiza umurindi abatavuga rumwe na Leta, ikavuga ko bishyigikiye abateguye Coup d’etat yabaye tariki 13, Gicurasi, 2015 ikaburizwamo.

Icyo gihe hari radio zafunzwe, abanyamakuru bazo bahungira mu Rwanda n’ahandi mu Karere.

Muri radio zafunzwe harimo na radio mpuzamahanga nka Ijwi ry’Amerika, BBC n’izindi.

Raporo ya 2020 y’Ikigo kireba ubw’ubwisanzure mu gutanga ibiterezo yitwa World Press Freedom Index ivuga ko u Burundi buri ku mwanya wa 160 mu bihugu 180 byasuzumiwemo uko buriya bwisanzure bwubahirizwa.

 

TAGGED:BBCBurundifeaturedItangazamakuruNdayishimiyeNkurunziza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afurika Ikomeze Ishyire Imari Mu Guhangana N’Indwara-Kagame
Next Article Moses Twahirwa Wa Moshions Yavuye Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ndayishimiye Aherutse Kujya Kwishyuza Tshisekedi

Ese Uburundi Burashaka Gufasha DRC No Muri Dipolomasi?

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu mahanga

Vietnam: Imyuzure Yishe Abantu 90 Abandi 12 Baburirwa Irengero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?