Mu Rwanda
Nyagatare Ni Iya Nyuma Mu Kwishyura Mutuelle, Kicukiro Yarikosoye

Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, cyatangaje uko uturere tw’u Rwanda twatabiriye gutanga ubwisungane mu buzima, Mutuelle de Santé.
Nyagatare niyo ya nyuma mu kubutanga(81.4%), ikaba yarasimbuye Kicukiro, ubu iri ku mwanya wa kane.

Mutuelle de Sante ni ingirakamaro mu mibereho y’Abanyarwanda
Akarere ka mbere gafite abaturage bisungana mu by’ubuzima ni Gisagara(98.0%), igakurikirwa na Nyaruguru(95.4%) hagakurikiraho Gakenke(95.0%) nyuma hakaza Kicukiro(94.3%), nayo igakurikirwa na Nyamasheke(93.8%).
Imibare ya RSSB yerekana ko impuzandengo y’abaturage bose bishyuye mutuelle ingana na 89.2%.
Abenshi muri bo ni abo mu Ntara y’Amajyepfo kuko bangana na 90.22%, hagakurikiraho Umujyi wa Kigali ufite abaturage bangana na 90.13%, nyuma hakurikiraho Intara y’Amajyaruguru ifite abaturage batanze mutuelle bangana 89.55%, Intara y’Uburengerazuba ifite 89.54%, hagaheruka u Burasirazuba ( ari n’aho Nyagatare iherereye) ifite abangana na 84.75%.
Ubwisungane mu kwivuza ni ingenzi mu gufasha abaturage kugera kuri serivisi z’ubuzima batasabye ikugufi gihanitse.
#RwoT
📢22.02.2023: Ubwitabire mu kwishyura #Mituweli2022_2023 ku rwego rw’Igihugu bugeze kuri 89,2%. pic.twitter.com/viOAmLLyZK— Rwanda Social Security Board (@RSSB_Rwanda) February 26, 2023