Abadepite ba Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko basanga mu mashuri abanza na za Kaminuza bakoresha Icyongereza cyo ku rwego rwo hasi cyane.
Babivuze nyuma yo gusesengura ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Uburezi yo muri 2003 na gahunda y’Uburezi yo 2017-2024.
Ku matariki ya 14/11/2024 na 18-22/11/2024, nibwo abagize iyo Komisiyo basuye ibigo by’amashuri mu byiciro byose by’uburezi birimo amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, amashuri makuru na za Kaminuza.
Basanze hari ibibazo binyuranye byashyirwamo imbaraga kugira ngo uburezi burusheho gutera imbere.
Ibyo birimo kumenya kuvuga , kwandika no kumva ururimi neza Icyongereza.
Depite Muyango Sylvie yasabye ko kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke, hatakwitabwa ku rurimi rw’Icyongereza gusa, nubwo ari rwo rwigishwamo mu mashuri hafi ya yose, ahubwo hanarrbwa uko abarimu bajya bahabwa amahugurwa hibandwa ku Cyongereza kuko ari rwo rurimi rwigishwamo.
Ati “Nifuje ko bitaba mu Cyongereza gusa, bahabwa n’amahugurwa mu zindi ndimi nko mu Gifaransa no mu Kinyarwanda ndetse no mu Giswahili, kuko izo zose ari indimi zemewe mu Rwanda”.
Muyango yasabye ko hatangwa n’amahugurwa ku barimu bamwe batize uburezi batarabona amahugurwa kandi bayakeneye, kuko yabafasha kunoza imyigishirize.
Depite Mukabunani Christine , asanga indimi zose zikwiye kwitabwaho umunyeshuri akarangiza amashuri abanza azi kuzivuga neza no kuzandika, kuko usanga hari abiga mu mashuri abanza ariko batazi kuvuga no kwandika neza Ikinyarwanda.
Abarimu bafite ubumenyi buhagije mu masomo y’Ikoranabuhanga na tekiniki zitandukanye nabo baracyari bake, bakiyongeraho n’abandi bake batazi neza Igiswahili, Igifaransa n’ Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo.
Nubwo Abadepite bishimiye iyongerwa ry’ibyumba by’amashuri, ubwitabire, gahunda y’ifunguro rya saa sita rihabwa abanyeshuri, izamurwa ry’umushahara wa mwarimu, ubwiyongere bw’amashuri y’incuke n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, bagaragarije Komisiyo imbogamizi zigihari nk’ubucucike mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza.
Hari n’ uruhare rw’ababyeyi rukiri ruto mu gutanga umusanzu ku ifunguro rya saa sita; ibitabo bikiri bike cyane cyane mu mashuri ya TVET; amazi, amashanyarazi na murandasi bitaragezwa mu mashuri yose, amashuri atagira abarimu bafite ubumenyi mu kwigisha abana bafite ubumuga n’ibindi.
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Uburezi kuvugurura mu gihe kitarenze amezi 12, Politiki y’Uburezi yo muri 2003, gukemura mu buryo burambye kandi budahendesha ibibazo biri mu igenamigambi ry’uburezi cyane cyane ibijyanye n’ishyirwaho ry’amashami, itangwa ry’uburenganzira bwo gutangiza ibigo bishya by’amashuri yigenga, isaranganywa ry’ibikorwa remezo n’ibikoresho mu bigo by’amashuri n’ishyirwa mu myanya ry’abanyeshuri n’abarimu, byo bigakorwa mu gihe kitarenze amezi icyenda.
Basabye kandi ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yazakora igenzura ricukumbuye ku itegurwa, iyandikwa, ituburwa n’ubuziranenge bw’ibitabo, n’itangwa ryabyo mu mashuri n’uko bikoreshwa, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi, itangwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga, uko bikoreshwa mu mashuri n’uko bicunzwe, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi icyenda.