Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyorezo Cya COVID-19 Cyatweretse Ko Twese Dushoboye Ibikorwa By’ubutwari – Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Icyorezo Cya COVID-19 Cyatweretse Ko Twese Dushoboye Ibikorwa By’ubutwari – Kagame

taarifa@media
Last updated: 01 February 2021 1:41 pm
taarifa@media
Share
SHARE

Perezida Paul KAGAME yatangaje ko COVID-19 yerekanye ko buri munyarwanda afite ubushobozi kubikorwa by’ubutwari.

Abinyujije kurukutarwe rwa twitter, umukuru w’igihugu yavuze ko urugamba rwo guhashya COVID-19 rugikomeje, ashima inzego z’ubuzima n’iz’umutekano ku bwitange n’ubutwari bwabo, asaba buri munyarwanda gukomeze guharanira kurinda mugenzi we.

Umukuru w’igihugu yatangaje ibi mu gihe kuri uyu wambere tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari .

Uyu munsni usanze abanyarwanda n’isi muri rusange byugarijwe na Corona virus.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubusanzwe uyumunsi wizihizwaga mubirori rusange gusa kuri ubu siko bimeze kuko kuri iyinshuro harimo impinduka yatewe n’icyorezo kitwugarije.

Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw'ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z'ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.

— Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2021

Murwego rwo gukomeza kwirinda abanyanyarwanda baraza kuwizihiza bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga.

Umukuru w’igihugu yifurije abanyarwanda umunsi mukuru agira ati “Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we”.

Umuryango FPR Inkotanyi wifurije AbanyaRwanda bose umunsi mwiza w’intwari z’igihugu cyacu zabayeho mu bihe bitandukanye by’amateka y’u Rwanda ,aho insanganyamatsiko igira iti “ UBUTWARI MU BANYA RWANDA AGACIRO KACU ”

- Advertisement -

Hari bimwe mu bikorwa abanyarwanda benshi baba biteze k’umunsi nkuyu birimo imikino y’umupira w’amaguru, imipira y’amaboko, gusiganwa ku magare, ibyo bintu babyishimiraga ariko muri iki gihe ho ntibishoboka.

Gusa kuri ubu hateganyijwe igitaramo gisingiza Intwari, kiza gutambutswa kuri Televiziyo.

Intwari zibukwa ziri mubyicyiro bitatu (3); Imanzi, Imena, Ingenzi.

Mu cyiciro cyambere (1) cy’Intwari z’Imanzi harimo Intwari Maj. Gen Fred GISA RWIGEMA n’Umusirikare utazwi.

Mu cyiciro cya kabiri (2) cy’intwari z’Imena harimo Intwari Umwami Mutara III Rudahigwa, Michel RWAGASANA wari Umunyepolitiki, Mme Agatha UWIRINGIYIMANA wabaye Minisitiri w’Intebe, Soeur Felicite NIYITEGEKA n’Abanyeshuri b’Inyange.

Kuri ubu nta muntu urashyirwa mu cyiciro cya gatatu (3) cy’intwari z’Ingenzi.

TAGGED:featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article USA Irashaka Guhana Museveni
Next Article Amavubi Yatashye, Ibyaranze Umukino Birababaje
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Perezida Wa Guinea Conakry Yaraye Yakiriwe N’Abaturage Be Baba Mu Rwanda

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?