Icyorezo Cya COVID-19 Cyatweretse Ko Twese Dushoboye Ibikorwa By’ubutwari – Kagame

Perezida Paul KAGAME yatangaje ko COVID-19 yerekanye ko buri munyarwanda afite ubushobozi kubikorwa by’ubutwari.

Abinyujije kurukutarwe rwa twitter, umukuru w’igihugu yavuze ko urugamba rwo guhashya COVID-19 rugikomeje, ashima inzego z’ubuzima n’iz’umutekano ku bwitange n’ubutwari bwabo, asaba buri munyarwanda gukomeze guharanira kurinda mugenzi we.

Umukuru w’igihugu yatangaje ibi mu gihe kuri uyu wambere tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari .

Uyu munsni usanze abanyarwanda n’isi muri rusange byugarijwe na Corona virus.

- Advertisement -

Ubusanzwe uyumunsi wizihizwaga mubirori rusange gusa kuri ubu siko bimeze kuko kuri iyinshuro harimo impinduka yatewe n’icyorezo kitwugarije.

Murwego rwo gukomeza kwirinda abanyanyarwanda baraza kuwizihiza bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga.

Umukuru w’igihugu yifurije abanyarwanda umunsi mukuru agira ati “Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we”.

Umuryango FPR Inkotanyi wifurije AbanyaRwanda bose umunsi mwiza w’intwari z’igihugu cyacu zabayeho mu bihe bitandukanye by’amateka y’u Rwanda ,aho insanganyamatsiko igira iti “ UBUTWARI MU BANYA RWANDA AGACIRO KACU ”

Hari bimwe mu bikorwa abanyarwanda benshi baba biteze k’umunsi nkuyu birimo imikino y’umupira w’amaguru, imipira y’amaboko, gusiganwa ku magare, ibyo bintu babyishimiraga ariko muri iki gihe ho ntibishoboka.

Gusa kuri ubu hateganyijwe igitaramo gisingiza Intwari, kiza gutambutswa kuri Televiziyo.

Intwari zibukwa ziri mubyicyiro bitatu (3); Imanzi, Imena, Ingenzi.

Mu cyiciro cyambere (1) cy’Intwari z’Imanzi harimo Intwari Maj. Gen Fred GISA RWIGEMA n’Umusirikare utazwi.

Mu cyiciro cya kabiri (2) cy’intwari z’Imena harimo Intwari Umwami Mutara III Rudahigwa, Michel RWAGASANA wari Umunyepolitiki, Mme Agatha UWIRINGIYIMANA wabaye Minisitiri w’Intebe, Soeur Felicite NIYITEGEKA n’Abanyeshuri b’Inyange.

Kuri ubu nta muntu urashyirwa mu cyiciro cya gatatu (3) cy’intwari z’Ingenzi.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version