Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Idamange Yakatiwe Imyaka 15 Y’Igifungo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Idamange Yakatiwe Imyaka 15 Y’Igifungo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 September 2021 1:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Yvonne Idamange Iryamugwiza wari umaze iminsi aburana urukiko rukuru rwamuburanishaga rumuhamije ibyaha byose yarezwe n’Urukiko  runamukatira  gufungwa imyaka 15.

Idamange yaburanishijwe adahari kuko yivanye mu rubanza

Urukiko rukuru rumahamije ibyaha byose yarezwe n’ubushinjacyaha

Muri Werurwe, 2021 Idamange Iryamugwiza Yvonne yasomewe ibyaha aregwa uko ari bitandatu avuga ko byose abihakana.

Ibyaha yaregwaga ni Guteza Imvururu n’imidugararo, Gutesha agaciro ibimenyetso bya Genocide, Gutangaza ibihuha, Gutambamira ishyirwa mu bikorwa  ry’imirimo y’igihugu, Gukubita no gukomeretsa no Gutanga chèque itazigamiye.

Urubanza rwa Madamu Idamange Ilyamugwiza Yvonne rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. bita Video Conference.

Idamange ni umwe mu bantu bavuzwe cyane mu minsi mike ishize nyuma y’ibyo yatangarije kuri YouTube.

Muri Gashyantare, 2021 nibwo  Madamu Idamange yashyize video kuri YouTube asaba abantu bazahurira ku Biro by’Umukuru w’igihugu i Kigali bakigaragambya.

Icyo gihe yavuze kandi ko Perezida Paul Kagame atakiriho.

Nyuma y’igihe gito, Polisi y’u Rwanda, mu itangazo yashyize ahagaragara, yagaragaje ko guhera tariki ya 31 Mutarama 2021 ari bwo Idamange yatangiye kugaragaza imyitwarire y’uruhurirane rwa Politiki, kwijandika mu byaha n’ubusazi, byose yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Ntibyatinze  ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’u Rwanda Idamange yatawe muri yombi, akurikiranyweho kugerageza guteza imyigaragambyo, guhangana n’abaje kumuta muri yombi mu nzira zubahirije amategeko, no gukubita umwe mu bashinzwe umutekano baje kumuta muri yombi.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko yakubise icupa mu mutwe umwe mu baje kumufata akamukomeretsa, ku buryo yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Ubwo yageraga  mu rukiko yavuze byose yabitewe n’agahinda yatewe n’uburyo yabonye Abanyarwanda babayeho muri Guma Mu Rugo zombi.

Yagize ati: “ Ibyo bashinja ndabihakana. Icyo naba naravuze cyose nagitewe n’agahinda nagize nyuma yo kubona uko Abanyarwanda bagizweho ingaruka na Guma mu Rugo. Umugambi wanjye wari uwo gukebura ubuyobozi kugira ngo bugire ibyo buhindura.”

TAGGED:featuredIdamangeIgifungoUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impinduka Mu Miyoborere y’Uturere Mbere y’Itorwa Rya Ba Meya Bashya
Next Article Nicolas Sarkozy Wayoboye u Bufaransa Yakatiwe Gufungwa Umwaka Umwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?