Yvonne Idamange Iryamugwiza wari umaze iminsi aburana urukiko rukuru rwamuburanishaga rumuhamije ibyaha byose yarezwe n’Urukiko runamukatira gufungwa imyaka 15.
Idamange yaburanishijwe adahari kuko yivanye mu rubanza
Urukiko rukuru rumahamije ibyaha byose yarezwe n’ubushinjacyaha
Muri Werurwe, 2021 Idamange Iryamugwiza Yvonne yasomewe ibyaha aregwa uko ari bitandatu avuga ko byose abihakana.
Ibyaha yaregwaga ni Guteza Imvururu n’imidugararo, Gutesha agaciro ibimenyetso bya Genocide, Gutangaza ibihuha, Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’igihugu, Gukubita no gukomeretsa no Gutanga chèque itazigamiye.
Urubanza rwa Madamu Idamange Ilyamugwiza Yvonne rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. bita Video Conference.
Idamange ni umwe mu bantu bavuzwe cyane mu minsi mike ishize nyuma y’ibyo yatangarije kuri YouTube.
Muri Gashyantare, 2021 nibwo Madamu Idamange yashyize video kuri YouTube asaba abantu bazahurira ku Biro by’Umukuru w’igihugu i Kigali bakigaragambya.
Icyo gihe yavuze kandi ko Perezida Paul Kagame atakiriho.
Nyuma y’igihe gito, Polisi y’u Rwanda, mu itangazo yashyize ahagaragara, yagaragaje ko guhera tariki ya 31 Mutarama 2021 ari bwo Idamange yatangiye kugaragaza imyitwarire y’uruhurirane rwa Politiki, kwijandika mu byaha n’ubusazi, byose yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga.
Ntibyatinze ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’u Rwanda Idamange yatawe muri yombi, akurikiranyweho kugerageza guteza imyigaragambyo, guhangana n’abaje kumuta muri yombi mu nzira zubahirije amategeko, no gukubita umwe mu bashinzwe umutekano baje kumuta muri yombi.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko yakubise icupa mu mutwe umwe mu baje kumufata akamukomeretsa, ku buryo yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Ubwo yageraga mu rukiko yavuze byose yabitewe n’agahinda yatewe n’uburyo yabonye Abanyarwanda babayeho muri Guma Mu Rugo zombi.
Yagize ati: “ Ibyo bashinja ndabihakana. Icyo naba naravuze cyose nagitewe n’agahinda nagize nyuma yo kubona uko Abanyarwanda bagizweho ingaruka na Guma mu Rugo. Umugambi wanjye wari uwo gukebura ubuyobozi kugira ngo bugire ibyo buhindura.”