Hirya no hino mu Rwanda hari abacuruzi b’ifu y’imyumbati cyangwa b’akawunga birengagiza ko iyo bacuruza irimo agahuyu bakayigurisha mu bigo by’amashuri. Ni ikosa baba bakoze kuko, nk’uko RSB ibyemeza, bishobora gutera abanyeshuri bariye ayo mafunguro kugubwa nabi.
Agahuyu ni imiterere y’ifu yaba iy’ibinyampeke cyangwa iy’ibinyamafufu iba yarinjiwemo n’ubukonje bukayitera guhumura nabi.
Iyo bayitetse akenshi ivamo ubugari( ubugari bukorwa mu myumbati) cyangwa umutsima( ukorwa mu binyampeke) utameze neza.
Mu bigo bimwe na bimwe mu Rwanda ‘hari ubwo’ abacuruzi bakorana n’abayobozi bashinzwe guhahira ibigo bakagura ifu imeze gutyo kuri make.
Umucuruzi abikora ashaka inyungu, umuguriye akabikora ashaka kugira ngo amafaranga asagutse kuyagenewe kugura ibiribwa ubundi byari buhende iyo biba ari umwimerere nyawo, ayabike mu mufuka we.
Imikorere nk’iyo ni kimwe mu bibazo ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge kiri gukangurira abantu kwirinda.
Ubukangurambaga bwa Rwanda Standards Board bugamije kwibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri ko umwana wiga neza ari uwariye neza, agahaga.
Kurya neza bikubiyemo indyo yuzuye kandi isukuye.
Kuba isukuye bivuze ko ibiribwa ubwabyo biba bidafite icyabyanduje aho cyaba giturutse hose.
Jerôme Ndahimana ushinzwe gukurikirana ibyo RSB yita ‘kuzamukana ubuziranenge’ avuga ko iyo abantu bagiye kureba ubuziranenge bw’ikintu runaka birinda kugendera ku giciro mbere na mbere.
Ati: “ Ubundi iyo umuntu ari kureba ibijyanye n’ubuziranenge ntabwo ubanza kureba ku giciro”.
Avuga ko no kureba uko amasoko runaka azatangwa, hatarebwa cyane igiciro ahubwo harebwa niba ibyo umuguzi yasabye ku gicuruzwa runaka byarubahirijwe.
Ndahimana avuga ko iyo umuntu abanje kureba ku giciro bituma afata ibyo abonye byose kuko aba yaherewe kuri make.
Mu gutanga urugero, avuga ko umuntu aramutse agendeye ku giciro cy’ibiribwa, bakamuhera make akabihaha akabigaburira abana 300 muri bo abagera kuri 200 bakarwara, ari bwo yaba ahombye cyane.
Ndahimana kandi asaba abayobora ibigo by’amashuri kujya boza ibigega bibika amazi cyane cyane ay’imvura kuko iyo ikigega kimaze igihe kitozwa, bihumanya amazi akirimo.
Ahumanywa n’uko agira urubobi.
Ikindi avuga ko gituma amazi y’imvura adakwiye gutekeshwa ibiribwa bigenewe abanyeshuri ni uko ayo mazi aba yaturutse mu kirere, mu bicu bisanzwe byifitemo ibinyabutabire bihumanya.
Agira abantu inama yo gukoresha amazi y’imvura mu kubumba amatafari cyangwa ibindi ariko ko kuyatekesha ari bibi ku buzima bwuriye ibyo yatekeshejwe.
Ikigo RSB kiri mu bukangurambaga buzakorerwa mu Turere 11 hagamijwe kubwira abayobozi b’ibigo by’amashuri ububi bwo gutegurira abanyeshuri amafunguro yanduye.
Babwirwa ko hari amabwiriza agenga uburyo ibiribwa bigenewe abanyeshuri bitegurwa, bakibutswa ko abana batagaburirwa ibyo ari byo byose kuko iyo bigenze gutyo, biba ari ukwangiza ejo heza h’u Rwanda.