Igice Cy’Umuhanda Ku Kiraro Cya Nyabarongo ‘Cyagize’ Ikibazo

Niba ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubwikorezi kidatabaye ngo gisane vuba na bwangu igice kimwe cy’ikiraro cya Nyabarongo cyahengamiye uruhande rumwe, gishobora gusenyuka mu buryo bukomeye!

Nicyo kiraro gikoreshwa n’imodoka nyinshi zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo, iyo Ntara nayo igakora ku Ntara y’i Burengerazuba uciye muri Nyungwe cyangwa mu Karere ka Ngororero gakora no kuri Karongi.

Uyu muhanda kandi niwo ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi mu Rwanda ugakurikirwa n’uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’i Burasirazuba.

Iki kiraro kiri mu masangano ya Nyarugenge na Kamonyi

Ku byerekeye ikibazo ikiraro cya Nyabarongo cyahuye nacyo, bagenzi bacu ba Kigali Today biboneye imodoka ya Polisi y’u Rwanda ihagaze ku gice cy’uyu muhanda cyamaze kwika.

- Advertisement -

Ni mu rwego rwo gufasha imodoka kubisikana mu buryo butekanye, haba ku bagenzi, ibinyabiziga ndetse n’ikiraro nyirizina.

Guhera mu ntangiriro z’Icyumweru kizarangira taliki 27, Ugushyingo, 2022 mu Rwanda haguye imvura nyinshi yatumye ikibaya gikikije kiriya kiraro cyuzura amazi.

Amazi y’imvura amanuka ku misozi ihanamye yo mu Turere twose uruzi rwa Nyabarongo rucamo, yatumye rwuzura amazi agera imusozi.

Abaturage bavuga ko ayo mazi yageze mu gishanga gikikije ikiraro cya Nyabarongo, atuma igitaka bari baratsindagiye munsi yacyo no mu nkengero kugira ngo umuhanda wigere hejuru, gisoma amazi menshi kirika.

Iryo taka ryaroroshye risenya imiyoboro  ihitisha amazi munsi y’umuhanda.

Kuba uyu muhanda ukoreshwa n’imodoka zirimo n’iziremereye cyane nabyo byatumye uruhande rwahuye n’amazi menshi rurushaho kwika.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi(RTDA) buvuga ko ari ngombwa ko iki kiraro gisanwa mu buryo bwihuse.

Icyakora ngo ni ngombwa gutegereza ko imyuzure ibanza kugabanuka.

Imena Munyampenda uyobora iki kigo yabwiye itangazamakuru  ko impamvu hitse ari  uko amazi yakuyeho amabuye yari ari munsi ariko ngo bidatinze baraza kuhasana.

Bizasaba gutegereza…

Munyampenda

Munyampenda avuga ko n’ubwo bashaka gusana hariya hantu mu buryo burambye, bizaba ngombwa ko babanza gutegereza ko amazi agabanuka cyane kubera ko ‘utatereka’ imashini mu mazi.

Ubuyobozi bwa  RTDA na Minisiteri y’Ibikorwaremezo buvuga ko umushinga mugari bafitiye uriya muhanda ari uwo kuzawusana neza bakawuhera ku Giti cy’Inyoni bakawugeza ku Bitaro bya Kabgayi biri i Muhanga.

Isoko ryo kuwubaka rizatangwa mu mwaka wa 2023.

Ni umuhanda uzaba ugizwe n’ibice bine (lanes) kuva i Kigali kugera muri Bishenyi hirya yo ku Ruyenzi.

Imena Munyampenda yavuze ko imvura ikomeje kugwa bikongera amazi muri kiriya gice, byaba ngombwa ko  abantu batangira  gukoresha umuhanda Kigali-Bugesera-Nyanza n’ubwo ‘utararangira.’

Kugeza ubu igice cy’uyu muhanda kiresha na Kilometero 35 ni ukuvuga guturuka Nemba kugera Rwabusoro niwo washyizwemo kaburimbo n’aho ikindi gice kireshya na Kilometero 31 ni ukuvuga kuva Rwabusoro kugera i Gasoro ni umuhanda w’igitaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version