Perezida Kagame Ari Muri Niger

Umukuru w’u Rwanda yaraye ageze i Niamey muri Niger kwitabira Inama idasanzwe y’Afurika yunze ubumwe yiga ku iterambere ry’inganda n’ubukungu bwagutse kuri uyu mugabane.

Iyi nama izakirwa kandi iyoborwe na Perezida wa Niger witwa Mohamed Bazoum.

Yiswe The African Union Summit on Industrialization and Economic Diversification.

Iteranye nk’ imwe muri gahunda zari zigize Icyumweru cy’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe cyasuzumiwemo aho igeze iteza imbere inganda zayo.

- Advertisement -

Iki Cyumweru bakise Africa Industrialization Week.

Abitabira iki cyumweru barebera hamwe aho urwego rw’inganda muri Afurika rugeze rutera imbere, inzitizi rugihura nazo n’icyakorwa ngo ruzigobotore.

Mu biganiro abatabiriye iriya nama bagirana, bagaruka no ku ntambwe uyu mugabane uri gutera igana ku cyerekezo wihaye cya 2060 ndetse no ku ntego z’iterambere rirambye za UN ziswe SDGs zigomba kugerwaho bitarenze umwaka wa  2030.

Nyuma yo kugera muri Niger, Perezida Kagame na bagenzi be bitabiriye Inama y’Afurika yunze ubumwe iri buhabere, bakiriwe na PEerezida wa Niger witwa Mohamed Bazoum.

Mu rwego rwo gukomeza gucuruzanya, ibihugu by’Afurika yunze ubumwe biherutse gutangiza isoko bihuriyeho byise African Continental Free Trade Area.

Ni isoko ryagutse rigamije kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika ariko nanone umugore n’urubyiruko  ntibabihezwemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version