Perezida Paul Kagame aherutse kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko igihe cyose azaba akiruyobora, azabikora neza uko ashoboye kose kandi ko icyo Abanyarwanda bifuza ari cyo kizaza imbere y’abandi abo ari bo bose.
Hari mu kiganiro yabahaye mu minsi micye ishize, ubwo yabakiraga ku meza.
Muri byinshi yagarutseho icyo gihe, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite abaturage bubaha abanyamahanga.
Yavuze ko niyo hari ibyo Umunyarwanda atumvikanyeho n’undi muntu bahuje cyangwa badahuje igihugu, akora uko ashoboye akamusubizanya akanyamuneza n’icyubahiro akwiye.
Ati: “ N’ubwo haba hari ibyo tutumvikanaho kubera ko ubivuze mu nyungu zitari izacu, buri gihe dusubiza mu kinyabupfura no kubaha buri wese. Tumenya uko gusubiza buri wese mu buryo bumwubashye.”
Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko n’ubwo u Rwanda rwubaha abanyamahanga, ariko abarutuye nabo baba bashaka ko bubahirwa mu gihugu cyabo.
Yababwiye ko igihe cyose azaba akiri Umukuru w’u Rwanda, azaruyobora neza uko bishoboka kose.
Ikindi ni uko Perezida Kagame yifuza ko uzamusimbura yazakomeza mu mujyo wo guha Abanyarwanda ibyo bakeneye kugira ngo babeho neza, bo n’ababakomokaho kandi ibihe byose.
Yakuriye inzira ku murima abumva ko Abanyarwanda aria bantu bo gusuzugura, ababwira ko u Rwanda atari insina ngufi kandi ko ibyo ari ukuri muri iki gihe no mu gihe kizaza.
Muri kiriya kiganiro kandi yakomoje ku byo uwo yise umwe mu bayobozi bubashwe ku isi wamuhamagaye amusaba kurekura imwe mu mfungwa atigeze avuga, ariko Perezida Kagame amusubiza ko ‘atari urukiko.’
Perezida Kagame yunzemo ko niyo yategeka ko uwo muntu arekura, byaba ari ugukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko.
Avuga ko yabajije uwo muyobozi icyo ashingiraho amusaba ko arekurisha iyo mfungwa undi umusubiza ko ngo uwo agomba gufungurwa ari intwari.
Uwo muntu utari ageze avugwa izina ariko uwabishungura yakumva ko ari Paul Rusesabagina.
Abo mu Muryango we kuri uyu wa Kabiri bakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga, bababwira iby’ikindi kirego bareze Leta y’u Rwanda na Perezida warwo.
Ni ikirego cy’uko ngo u Rwanda rwashimuse Paul Rusesabagina rumuvana muri Leta ya Texas rumugeza i Kigali kandi yaribwiraga ko agiye i Bujumbura.
Kiriya kiganiro cyarimo abanyamategeko baburanira abo mu muryango wa Rusesabagina ndetse n’abagize umuryango we.
Abo ni umugore we witwa Tasiyana Rusesabagina, Anaïs Rusesabagina, Carine Kanimba Rusesabagina( abakobwa ba Rusesabagina) n’umuhungu we witwa Roger Rusesabagina.
Bavuga ko u Rwanda ruramutse rutsinzwe rwakwishyura Miliyoni 400 $.
Kuri iyi ngingo ariko, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Bwana Alain Mukuralinda yabwiye Taarifa ko iby’uko Paul Rusesabagina yashimuswe nta shingiro bifite.
Yagize ati: “Icyo mbivuga ho ni uko ibyo kuvuga ko yashimuswe nta shingiro bifite kuko Rusesabagina yivanye k’ubushake iwe mu rugo, muri USA ajya gufata indege imugeza Dubai ahafatira indi imuzana mu Rwanda azi ko agiye i Burundi, kandi ibi byose bikorwa nta gahato na busa ashyizweho.”
Mukuralinda avuga ko u Rwanda nk’ibindi bihugu byose ku isi mu rwego rwo kurengera umutekano w’abaturage n’ubusugire bw’igihugu, rwarakoze ibyangombwa byose ngo ukekwaho ibyaha by’iterabwoba byahitanye inzirakarengane agezwe imbere y’ubutabera.
Ati: “ Nta gitangaza kirimo kuko nta kinyuranyije n’amategeko ndetse n’amahame mpuzamahanga rwakoze nk’uko nta n’iyicarubozo yakorewe.”
Icyakora, Alain Mukuralinda avuga ko u Rwanda rwagejeje Paul Rusesabagina imbere y’Urukiko aburana ku mugaragaro maze urukiko, rushingiye ku bimenyetso bifatika birimo n’ibyo yashinjwe n’abo bareganwaga, rumuhamya ibyaha bitandukanye birimo n’icy’iterabwoba cyaguyemo kikanakomerekeramo abantu benshi batandukanye.