Nyuma y’uko Nyina atanga, ubu igikomangoma cy’u Bwongereza Charles niwe uzima ingoma kuri uyu wa Gatandatu. Azitwa izina rya cyami rya Charles III.
BBC ivuga ko kuri uyu wa Gatandatu Taliki 10, Nzeri, 2022 ari bwo Charles III azahabwa inkoni ya cyami ku mugaragaro mu muhango uzabera mu ngoro yoitwa St James iri mu Murwa mukuru, London.
Urukurikirane ku ngoma ya cyami y’u Bwongereza ruvuga ko Charles III aramutse atanze, yasimburwa n’umuhungu we William.
Kwimika umwami w’u Bwongereza bikorerwa imbere y’abajyanama b’ibwami, bagizwe n’abahoze ari Abadepite bubashywe, abakozi ba Leta bakomeye, abayobozi mu muryango wa Commonwealth na Meya w’Umurwa mukuru London.
Witabirwa n’abantu 700 ariko kuko kuri iyi nshuro bizaba mu buryo bwihuse, BBC ivuga ko bashobora kuzaba ari bake cyane.
Ubwo umwamikazi Elizabeth II yimaga ingoma, umuhango wo kumwimika witabiriwe n’abantu 200.
Hari mu mwaka wa 1952.
Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Abajyanama b’ibwami azatangaza ku mugaragaro itanga ry’Umwamikazi, hanyuma hatangazwe umusimbura we.
Nyuma hakurikiraho amasengesho yo gusabira Umwamikazi watanze no gusabira Umwami mushya, hanyuma abantu bari aho bakiyemeza kumwubaha no kumufasha.
Ku munsi wa kabiri w’inama y’abajyanama nibwo umwami mushya yitabira, akarahirira kurinda Idini rya Ecosse rizwi nk’iry’aba- Presbytérienne.
Nyuma hazabaho kuvuza impanda zimuha ikaze, ubundi bitangazwe k’umugaragaro ko u Bwongereza bubonye Umwami mushya.
Indirimbo y’u Bwongereza irahinduka aho kuba ’God Save the Queen’ ibe ‘God Save the King’.
Nyuma y’ibi byose hazakurikiraho kwimika umwami mushya.
Uyu muhango wo uratinda kubera imyiteguro ikomeye iwubanziriza.
Urugero ni uko umwamikazi Elisabeth II yimye ingoma muri Gashyantare 1952 ariko yimikwa muri Kamena 1953.