Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yaraye avuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza mashya aherutse gusohorwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera abaguzi n’ihiganwa riboneye mu bucuruzi, RICA, rizatuma uwo yise ‘igisambo’azajya yitangaho amakuru.
CP Kabera ati: “ Twe dushinzwe umutekano. Ubu rero igisambo kigiye kujya kitangaho amakuru ndetse gitange n’amakuru yibyo kibye.”
Avuga ko ayo makuru Polisi itajyaga iyabona byoroshye kuko byayisabaga kugifata( igisambo) kugira ngo kigire ibyo gitangaza.
Avuga ko amabwiriza mashya ya RICA azajya atuma uje kugurisha icyuma cy’ikoranabuhanga abanza kwitangaho amakuru, akayatanga no kuri icyo aje kugurisha.
CP Kabera yavuze ko n’umuntu uzashaka kwihisha mu bucuruzi bw’ubuzunguzayi nawe azafatwa kuko nabwo butemewe.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda @RNPSpokesperson avuga ku mabwiriza mashya agenga ubucuruzi bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoze, yavuze ko aya mabwiriza azatuma igisambo ubwacyo kitangaho amakuru ndetse n'ay'ibyo kibye. #RBAAmakuru pic.twitter.com/DkuOwxn2UX
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) July 27, 2022
Yanihanangirije abazashaka gukorera buriya bucuruzi mu ngo zabo kuko nabwo hari abashinzwe kugenzura iby’ubucuruzi bazagenzura basanga ari uko bimeze bakabimenyesha Polisi ikaza ikabafata.
Amabwiriza ya RICA yatangajwe bwa mbere taliki 22, Nyakanga, 2022.
Kugeza ubu abantu 14 bamaze gusaba ibyemezo biteganywa n’ariya mabwiriza.
Mbere y’uko bemererwa gukora, babanza gusurwa n’abakozi ba RICA hanyuma byagaragara ko bafite aho bakorera hazwi kandi bafite ibyangombwa byose biteganywa n’amategeko, bagahabwa ikemezo kimara imyaka ibiri ariko gishobora kongererwa igihe.
Umwe mu bacuruza ibyuma by’ikoranabuhanga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo witwa Annualite Ingabirezimana aherutse kuvuga ko amabwiriza yasohowe mu igazeti ya Leta y’uko bitarenze amezi atatu buri wese ucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga agomba kuba abifitiye icyemezo, ari ingirakamaro.
Ngo azatuma bizerwa n’abaguzi.
Mu igazeti ya Leta haherutse gusohokamo amabwiriza avuga ko bitarenze amezi atatu, buri mucuruzi w’ibyuma by’ikoranabuhanga agomba kuba afite icyemezo yahawe n’inzego bireba.
Urwego rw’Igihugu rufite ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) nirwo rusabwa iki kemezo.
Intego ngo ni uguca abajura b’ibikoresho by’ikoranabuhanga babigurishaga babyita ko ari umwimerere kandi atari byo cyangwa se barabyibye.
Ibikoresho birebwa n’aya mabwiriza ni iby’ikoranabuhanga birimo telefoni, televiziyo, mudasobwa ndetse n’ibindi ni bimwe bikunze kwibwa bikagurishwa mu bacuruzi hirya no hino.
Mu igazeti ya Leta ya tariki 11 Nyakanga, 2022 ya RICA agenda uko ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga bugomba gukorwa.
Avuga ko umuntu ushaka gukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe agomba gusaba uruhushya .
Ushaka uru ruhushya ashyikiriza iki kigo inyandiko zirimo kopi y’icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi cyatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha, inyemezabwishyu y’amafaranga y’ubusabe bw’uruhushya, inyandiko igaragaza urutonde rw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ucuruza asanganywe mu bubiko cyangwa aho acururiza.
Iyo aruhawe, urwo ruhushya ruba rufite agaciro k’imyaka ibiri ariko ishobora kongerwa.
Abisaba hasigaye nibura amezi atatu kugira ngo uruhushya yari asanganywe rurangire.
Aya mabwiriza anavuga ko ucuruza agenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ya IEC 60950-1.
Mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.
Ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’ugurisha ugaragaza amazina; kopi y’indangamuntu, pasiporo, cyangwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi; aho atuye; inomero ya telefoni n’ibindi.
Aya mabwiriza anavuga ko ucuruza agomba kugirana amasezerano y’ubugure n’ugurisha ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe. Amasezerano y’ubugure agaragaza ko igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe kigiye kugurishwa gikora neza icyo cyagenewe.
Abasanzwe bacuruza bagomba kuba bafite uruhushya mu gihe kitarenze amezi atatu (3) uhereye igihe aya mabwiriza atangiriye gukurikizwa.
Umucuruzi twavuze haruguru witwa Ingabirezimana Annualite avuga ko kugira uruhushya nka ruriya bizatuma bizerwa n’abaguzi kuko bazaba bazi ko urufite ari umuntu wemewe muri Leta bityo bamugurire batagononwa cyangwa ngo babikore bafite urwicyekwe.