Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igisasu Cyarashwe Mu Rugo Rwa Netanyahu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Igisasu Cyarashwe Mu Rugo Rwa Netanyahu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 October 2024 1:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Igisasu kiraswa na drone
SHARE

Hezbollah yaraye irasiye muri Lebanon igisasu cya missile ku nyubako ya Minisitiri w’Intebe iri ahitwa Caesarea.

Icyakora ngo izo missile zamuhushije kuko zasanze atayirimo.

Kuba byabaye ubwabyo ni ikibazo ku mutekano wa Netanyahu kuko bidasanzwe ko ibisasu byambuka umupaka uwo ari wo wose bikagera muri Israel mu buryo bubyoroheye.

Icyakora itangazamakuru ryo muri Israel rivuga ko hari drones ebyiri zaturutse muri Lebanon zakumiriwe zitaragerayo, zirahanurwa.

Andi makuru yatangajwe na Televiziyo yo muri Saudi Arabia yitwa Al-Hadath avuga ko ziriya drones zarashe kwa Netanyahu ariko zisanga we n’umugore we Sara Netanyahu badahari.

Nta muntu ibyo bisasu byakomerekeje nk’uko The Jerusalem Post ibyemeza.

Hari ahandi muri Israel hagabwe ibisasu bya Hezbollah bikomeretsa abaturage mu bice birimo no muri Galilaya, aho abantu bane barimo n’umugabo w’imyaka 30 bakomerekejwe nabyo.

Ibiri kuba muri iki gihe bije bikurikiye urupfu rwa Yahya Sinwar wayoboraga Hamas wishwe ku wa Gatatu w’iki Cyumweru kiri kirangira.

Sinwar yaciwe muri Gaza aho yari amaze igihe yihisha ingabo za Israel.

Yishwe nyuma yo kugirwa umuyobozi wa Hamas asimbuye Ismael Hanniyeh nawe wishwe na Israel arashwe missile ubwo yari ari mu Iran mu muhango w’irahira rya Perezida Masoud Pezeshkian.

Israel kandi yishe na Hassan Nasrallah wayobora Hezbollah imutsinze muri Lebanon mu byumweru bike bishize.

TAGGED:featuredHezbollahigisasuNetanyahu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Cuba: Igihugu Cyose Cyaraye Mu Icuraburindi
Next Article Kiyovu Yabonye Umufatanyabikorwa Uzayiha $ 50,000
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?