Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igisasu Cyaturikanye Abantu Benshi i Kampala
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Igisasu Cyaturikanye Abantu Benshi i Kampala

Last updated: 24 October 2021 10:36 am
Share
SHARE

Umuntu umwe ni we bimaze kwemezwa ko yishwe n’igisasu cyaturikiye i Kampala mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe abandi batanu bakomeretse barimo kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru y’ibanze avuga ko abantu batatu bagiye bagasiga ikintu mu ishashi y’umukara munsi y’ameza mu kabari gaherereye mu gace ka Komamboga muri Kampala, bahita bagenda. Nyuma cyaje guturikana abantu bari hafi aho.

Hari amakuru ataremezwa avuga ko abapfuye ariko bamaze kuba abantu babiri, mu gikorwa kirimo kwitwa “icy’iterabwoba”.

Icyo gisasu cyaturitse ahagana saa 21:00’ ku isaha ya Kampala, ni ukuvuga saa 20:00’ ku isaha yo mu Rwanda. Ni nyuma y’amasaha abiri ku isaha abantu bose bagomba kuba bari mu ngo zabo.

Mu ijoro Polisi ya Uganda yatangaje ko ikomeje gukurikirana niba “uko guturika gushingiye ku gikorwa cyabaye ku bushake cyangwa ikindi.”

Icyo gihe yatangazaga ko umuntu umwe yakomeretse bikabije cyane mu gihe abandi barindwi bakomeretse bikomeye, bajyanwe mu Bitaro by’Igihugu bya Mulago.

Hari amakuru ko mu gace katurikiyemo kiriya gisasu umutekano umaze iminsi ari mubi kubera abarwanyi bakorana n’umutwe wa Islamic State.

Ku wa 8 Ukwakira waturikije sitasiyo ya Polisi, icyo gihe hari mu ijoro ribanziriza ibirori by’umunsi w’ubwigenge. Ntabwo ayo makuru yahise ajya ahabona.

Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi mike ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza biburiye abaturage babyo baba muri Uganda n’abajyayo ko bagomba kwitwararika cyane, kubera ibikorwa by’iterabwoba bishobora kuba “mu buryo butavangura kandi mu duce tugendwa n’abanyamahanga”. Ni amakuru Uganda itahaye agaciro.

Mu minsi ishize byatangajwe ko inzego z’umutekano zarashe umuntu wari ugiye gutega igisasu mu muhango wo gushyingura Maj Gen Paul Lokech wari umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, uheruka kwitaba Imana.

Muri uyu mwaka kandi abantu bitwaje intwaro barashe Minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta, Gen Katumba Wamala baramukomeretsa, bica umukobwa we n’umushoferi.

Ibitero bikomeye by’iterabwoba biheruka muri Kampala mu 2010, ubwo ibisasu byaturikanaga abantu barebaga igikombe cy’isi hapfa 70, abandi benshi barakomereka. Al-shabaab yaje kwigamba icyo gitero.

 

TAGGED:featuredIslamic StateIterabwobaKampalaKomamboga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Croix Rouge Yifatanyije n’Abaturage Mu Gukumira Ibiza Muri Ngororero
Next Article Tumaze Imyaka 28 Nta Mbasa Irangwa Mu Rwanda – Minisitiri Ngamije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Harabura Iki Ngo Interineti Igere Hose?-Abadepite Babaza Ingabire

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?