Umuntu umwe ni we bimaze kwemezwa ko yishwe n’igisasu cyaturikiye i Kampala mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe abandi batanu bakomeretse barimo kwitabwaho n’abaganga.
Amakuru y’ibanze avuga ko abantu batatu bagiye bagasiga ikintu mu ishashi y’umukara munsi y’ameza mu kabari gaherereye mu gace ka Komamboga muri Kampala, bahita bagenda. Nyuma cyaje guturikana abantu bari hafi aho.
Hari amakuru ataremezwa avuga ko abapfuye ariko bamaze kuba abantu babiri, mu gikorwa kirimo kwitwa “icy’iterabwoba”.
Icyo gisasu cyaturitse ahagana saa 21:00’ ku isaha ya Kampala, ni ukuvuga saa 20:00’ ku isaha yo mu Rwanda. Ni nyuma y’amasaha abiri ku isaha abantu bose bagomba kuba bari mu ngo zabo.
Mu ijoro Polisi ya Uganda yatangaje ko ikomeje gukurikirana niba “uko guturika gushingiye ku gikorwa cyabaye ku bushake cyangwa ikindi.”
Icyo gihe yatangazaga ko umuntu umwe yakomeretse bikabije cyane mu gihe abandi barindwi bakomeretse bikomeye, bajyanwe mu Bitaro by’Igihugu bya Mulago.
Hari amakuru ko mu gace katurikiyemo kiriya gisasu umutekano umaze iminsi ari mubi kubera abarwanyi bakorana n’umutwe wa Islamic State.
Ku wa 8 Ukwakira waturikije sitasiyo ya Polisi, icyo gihe hari mu ijoro ribanziriza ibirori by’umunsi w’ubwigenge. Ntabwo ayo makuru yahise ajya ahabona.
Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi mike ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza biburiye abaturage babyo baba muri Uganda n’abajyayo ko bagomba kwitwararika cyane, kubera ibikorwa by’iterabwoba bishobora kuba “mu buryo butavangura kandi mu duce tugendwa n’abanyamahanga”. Ni amakuru Uganda itahaye agaciro.
Mu minsi ishize byatangajwe ko inzego z’umutekano zarashe umuntu wari ugiye gutega igisasu mu muhango wo gushyingura Maj Gen Paul Lokech wari umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, uheruka kwitaba Imana.
Muri uyu mwaka kandi abantu bitwaje intwaro barashe Minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta, Gen Katumba Wamala baramukomeretsa, bica umukobwa we n’umushoferi.
Ibitero bikomeye by’iterabwoba biheruka muri Kampala mu 2010, ubwo ibisasu byaturikanaga abantu barebaga igikombe cy’isi hapfa 70, abandi benshi barakomereka. Al-shabaab yaje kwigamba icyo gitero.