Igisigaye Ni Ukubaka Inzego Z’Umutekano Za Mozambique-Umuvugizi Wa RDF

Col Ronald Rwivanga uvugira Ingabo z’u Rwanda yabwiye Taarifa ko kuba izi ngabo zigaruriye  umujyi wafatwaga nk’ibirindiro by’abarwanyi ba Islamic State muri Mozambique ari ikintu gikomeye. Ngo akazi ka mbere barakarangije  hagiye gukurikiraho gufasha Mozambique kubaka igisirikare cyayo.

Kuri iki Cyumweru tariki 08, Kanama, 2021 nibwo ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zigaruriye umujyi wa Mocímboa da Praia wo mu Ntara ya Cabo Delgado.

Zari zifatanyije n’iza Mozambique.

Uyu mujyi uri ku nyanja y’Abahinde kandi niho hari Ibiro by’Akarere n’Ikibuga cy’Indege.

- Advertisement -

Ku wa 5 Kanama 2020 nibwo bariya barwanyi bigaruriye uyu mujyi ubwo bagabaga ibitero mu bice bya Anga, 1 de Maio, Awasse n’igice kimwe cya Mocímboa da Praia.

Icyo gihe kandi banafashe ikirwa cya Vamizi mu Nyanja y’Abahinde.

Kugeza ku wa 10 Kanama Mocímboa da Praia yari yafashwe ndetse inyeshyamba zifunga inzira zose zashoboraga gutuma ingabo za Leta  zigezwaho intwaro.

Bidatinze  ingabo za Leta zahunze uyu mujyi.

Ubwo ingabo z’u Rwanda zambariraga urugamba rwo kubohora uriya mujyi, abarwanyi benshi bahise bawuhunga, bbamwe baricwa ndetse hafatwa n’intwaro nyinshi zirimo intwaro nto n’intwaro nini.

Gen Pascal Muhizi. Niwe uyoboye urugamba RDF iri kurwana muri Mozambique. Akuriwe na Major Gen Innocent Kabandana

Hanafashwe kandi igikapu kirimo urutonde rw’abarwanyi n’amazina yabo.

Kugeza ubu RDF na FADM baragenzura ibice bihuza Pemba na Parma na Afungi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yabwiye Taarifa ati: “Ibi nibyo birindiro by’umwanzi imanzi bikomeye nababwiraga. Nta bindi asigaranye ariko turacyafite akazi ko gukora ‘security operations’ na ‘stabilization operations’ mbere y’uko twubaka inzego zumutekano za Mozambique.”

‘Security Operations’ na ‘Stabilization Operations’ Col Rwivanga avuga, ni ibikorwa bya gisirikare byo gukurikira umwanzi aho yahungiye, akicwa hanyuma hagakurikiraho guhumuriza abaturage no kureba uko bagaruka mu byabo.

Nyuma yabyo ngo nibwo ibihugu byombi bizakorana mu kubaka igisirikare cya Mozambique.

Major Jean Paul Mutarambirwa wari uyoboye abasirikare binjiye kandi bafata umujyi wa Mocímboa da Praia

Mu gukubitwa inshuro, abarwanyi bo muri Mozambique batatanye, bihuriza mu dutsiko duto.

Utu nitwo ‘dushobora kuzatangiza’ iby’ubucengezi ku ngabo z’u Rwanda.

Hari impungenge ko ba mudahusha ba bariya barwanyi, bazatuma umuhanda uhuza Amajyepfo n’Amajyaruguru bya Mozambique utaba nyabagendwa kubera kurasa abantu bose bazahaca.

Mozambique ifite imihanda iri mu bice bidatuwe cyane k’uburyo ba mudahusha bashobora kuzifashisha ahantu nk’aho mu kurasa abaca muri iriya mihanda.

Kuba Islamic State yaremeye kwifatanya na bariya barwanyi ba Al Shabaab bagakora icyo Amerika yise ‘ISIS Mozambique’ bivuze ko izajya iboherereza intwaro n’amafaranga byo gukoresha mu kazi kabo.

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na Polisi y’u Rwanda muri uru rugamba

Ingabo z’u Rwanda ngo zizi uko zizabyitwaramo…

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko urugamba ‘rushobora’ kuzamara igihe.

Yagie ati: “ Byose birashoboka. Ariko tuzi uko  intambara za abacengezi zose zikorwa.”

Col Ronald Rwivanga avuga  ko igice cya mbere cya ziriya ntambara buri gihe kigomba kuba kigamije gutsinda inyeshamba/abacengezi ku rugamba no gusenya ibirindiro byabo.

Ati: “ Iyo niyo tugomba kurangiza vuba bishoboka.”

Nyuma y’iki gice cyo guhashya abarwanyi, hakurikiraho icyo gushyira ibintu ku murongo no kubaka inzego zita ku mibereho y’abaturage harimo n’iz’umutekano

Nibyo mu gisirikare bita ‘stabilization and security sector reform’.

Ni igice gisaba ubuhanga n’igihe kuko biba bisaba gukora k’uburyo abaturage bagirira inzego ziriho icyizere, bo ubwabo bakitandukanya n’abarwanyi bari barabijeje ibitangaza.

Iki gice nicyo gisaba  akazi kenshi kuko abaturage bagomba kubona amatwara meza ya Leta  kugira ngo bakomeze kuyishyigikira.

Kugira ngo igihugu kigire umutekano urambye hari byinshi biba bigomba gukorwa ariko kimwe mu by’ingenzi ni ukubakira urubyiruko ubushobozi bwo kwiga no kubona akazi.

Iki kandi nicyo bariya barwanyi bari barijeje abatuye Cabo Delgado, bababwira ko babazaniye ibyiza batigeze bahabwa na Guverinoma y’i Maputo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version