Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite uburyo rumenyamo amakuru ajyanye n’iperereza ariko rudakoresha ikoranabuhanga rya Pegasus, ko ababirushinja bagamije kuruharabika no kuruteranya n’amahanga.
Mu minsi ishize ibinyamakuru 17 byatangaje ko nimero za telefoni zirenga 50.000 zinjiwemo rwihishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga Pegasus ry’ikigo NSO Group cyo muri Israel.
U Rwanda rwongeye gushyirwa ku rutonde rw’ibihugu birikoresha, ndetse ko rwanetse abanyamakuru n’abayobozi bagera mu 3500.
Havuzwemo Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa n’abayobozi bo muri Uganda barimo uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo, General David Muhoozi, uwari Minisitiri w’Intebe Ruhakana Rugunda n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa.
Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi “bikunda kwanga u Rwanda” kandi bimaze igihe, bikarenga igihugu bigahuzwa n’umuntu ku giti cye.
Yavuze ko ibi birego byakomeje kugaruka kandi u Rwanda rugasobanura aho ruhagaze, nubwo kenshi ibitekerezo by’abandi ari byo bihabwa umwanya.
Perezida Kagame yavuze ko kuneka bimaze igihe kingana n’icy’umuntu amaze, ariko usanga hari ahantu izina ry’u Rwanda rikoreshwa mu gukomeza ibibazo gusa, nta mpamvu ifatika ishingiweho.
Ati “Ku bwanjye, impamvu ni uko n’amazina batoranyije ko twaba tararikoreshejeho, gutoranya ayo mazina byakozwe ku mpamvu yo gushaka guteza ibibazo, ushobora guhita ubibona.”
Yahise asubira inyuma ku mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo, avuga ko umaze igihe urimo ibibazo ku mpamvu zitandukanye, ariko wari urimo kuzahuka.
Ati “Ntabwo byashimishije abantu bamwe ku mpamvu zabo bwite, bityo bagombaga gushaka urundi rwaho ngo bashake izindi mpamvu binjizamo, kugira ngo izahuka ry’umubano hagati y’ibihugu byombi ridakomeza cyangwa se ntiribeho burundu.”
Yavuze ko ibyo birego byaje na mbere hose kandi hari ibisobanuro u Rwanda rwatanze ko rudafite ubwo buryo, rwibwira ko birangiye.
Perezida Kagame yakomeje ati “Nyuma byaje kugaruka kandi nanone twarasobanuye, ababishinzwe mu bijyanye n’umutekano, basobanuye ko tudafite ubwo buryo, ariko kimwe n’ibindi bihugu byose ku Isi, u Rwanda rukusanya amakuru y’iperereza kandi hari uburyo bwinshi bwo kubikora buri wese arabizi.”
Yavuze ko n’abobashinja u Rwanda bishoboka ko amakuru bayabona mu kuneka, bityo ubwabyo nta kibazo kirimo.
Yakomeje ati “Ariko twababwiye ko tudafite ubwo buryo. Iyo bambaza ngo u Rwanda ruraneka, igisubizo barakizi ntabwo bagomba kumbaza, kuko bo ubwabo, inzego cyangwa abantu baraperereza, bagakurikirana abantu bakeneye kumenyaho ibyo bashaka kumenya, binyuze mu buryo butandukanye.”
“Icyo ni icya mbere, ariko niba urimo kuvuga ngo waba uperereza ukoresheje ubu buryo, igisubizo ni Oya nini, oya, mu nyuguti nkuru, twarabibabwiye.”
Perezida Kagame yanavuze ko u Rwanda rwasabye abo bashinja u Rwanda ko bajya kubaza abakoze buriya buryo, kuko bazababwira ababukoresha n’abatabukoresha.
Yakomeje ati “Ni gute twakoresha ibyo tudafite? Ariko nyine ku mpamvu z’uko bazi ibyo barimo, ku bwabo ntabwo igikenewe ari ukumenya niba tubufite cyangwa ntabwo, ku bwabo ni uguharabika u Rwanda gusa, bigahura n’ibyo bavuga, bimaze… nk’uko mbizi imyaka 27, twanyuze muri ibi bintu, ibirego by’amoko yose.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rubona cyiza, rusobanure ibiruvugwaho bitaro byo.
Dr. Biruta Yahuje Pegasus n’Umugambi Wo Guteranya U Rwanda n’Amahanga