Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igitabo Kivuga Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi Kigiye Gushyirwa ‘No Mu Giheburayo’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Igitabo Kivuga Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi Kigiye Gushyirwa ‘No Mu Giheburayo’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 June 2023 9:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwanditsi Dimitrie Sissi Mukanyiligira avuga ko igitabo yanditse mu Cyongereza yise Don’t Accept To Die ariko akaza kugishyira mu Gifaransa, ari guteganya no kuzagishyira no mu Giheburayo.

Intego nkuru ni uko kizashyirwa mu ndimi nyinshi zishoboka kugira ngo abantu benshi bashobore kumva ubuhamya bugikubiyemo no kumenya ko ‘kugera kure atari ko gupfa’.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki 25, Kamena, 2023 nibwo abantu b’ingeri zose bahuriye muri imwe muri Hoteli zikomeye z’i Kigali  Dimitrie abasobanurira impamvu zatumye ashyira kiriya gitabo mu Gifaransa.

Dimitri yanditse igitabo kiri mu byakunzwe mu Rwanda kurusha ibindi guhera mu mwaka wa 2022

Yababwiye ko yabikoze kugira ngo abantu bakuze bize Igifaransa mu myaka myinshi yatambutse bashobore kumenya ibigikubiyemo kuko igitabo cya mbere yari yacyanditse mu Cyongereza.

Icyanditswe mu Gifaransa yagihaye umutwe ugira uti: ‘ N’Accepte Pas de Mourrir’.

Dimitri Sissi Mukanyiligira avuga ko muri gahunda ze z’ubwanditsi, azakora k’uburyo n’abazi Igiheburayo bamenya ibikubiye mu gitabo cye.

Impamvu ngo ni uko hari amateka Abatutsi bahuriyeho n’Abayahudi kuko impande zombi zakorewe Jenoside mu bihe bitandukanye.

Dimitrie yasobanuye ko impamvu yashyize iki gitabo mu Gifaransa ari uko we ubwe n’Abanyarwanda bakuru kuri we barimo benshi bumva kandi bavuga Igifaransa.

Avuga ko n’abandi bo hirya no hino ku isi bumva Igifaransa bagomba kumenya ibigikubiyemo.

Yatangije ikigo…

Uretse kuzahindura kiriya gitabo mu Giheburayo no mu Kidage, Dimitrie Sissi Mukanyiligira avuga ko hari ikigo yatangije yise LIVE ON Foundation.

Ikirango cy’umuryango Dimitrie yashinze

Ni umushinga uzafasha abantu kwandika amateka yabo mu gihe cya Jenoside no kuyasangiza abandi.

Uzaba n’uburyo bwo gukorera ubuvugizi abarokotse Jenoside batishoboye no kwita ku rubyiruko cyane cyane abakobwa binyuze mu biganiro bigamije kubahindurira imitekerereze, bakagira iganisha ku buzima bufite intego.

Mu ijambo rye, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda ku ruhare bugira mu gutuma abarutuye batekana, bakabona amahoro n’umutekano kuko ari nabyo bituma babona n’uburyo bwo kwibuka ababo, bakarira bityo bagakira ibikomere.

Ati: “ Uyu mwanya duhabwa wo gukora ibi byose ntitukawufate nk’ibisanzwe kuko abo dukomokaho ntibagize ayo mahirwe”.

Yanashimiye umuryango mugari akomokamo wa Rwabukanga.

Yabwiye abari aho ko abantu 120 bo mu muryango we ari bo Jenoside yahitanye, ariko akemeza ko ibyo bitamuciye intege ahubwo ko yakoze yiteza imbere ariyubaka, yubaka n’abandi.

Mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona, Dimitrie Sissi Mukanyiligira arateganya kuzashyira kiriya gitabo mu majwi, ibi bikazafasha n’abantu badafite umwanya wo gusoma ariko bashobora kumva ijwi bari mu rugendo cyangwa mu bindi.

Bamwe mu bitabiriye kiriya gikorwa ni Sandrine Umutoni uyobora Imbuto Foundation, Umuyobozi wa BRD Madamu Pitchette Kampeta Sayinzoga, Jean Pierre Nkuranga uyobora GAERG, umuhanzi Andy Bumuntu, umunyamakuru Sandrine Isheja, Uwimana Basile wamamaye kuri RBA asoma amakuru n’abandi.

Pamela Mudakikwa uzwi ku mbuga nkoranyamabanga cyane cyane kuri Twitter niwe wayoboye ibiganiro byakorewe ‘kuri panel’.

Gushyira kiriya gitabo mu Gifaransa kandi byakozwe ku bufatanye na Dr. Jean Marie Vianney Rurangwa umwe mu ntiti z’u Rwanda.

Umuhanzi Andy Bumuntu
Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera
Madamu Kampeta Pitchette Sayinzoga
Amb Dr. Ron Adam
Madamu Sandrine Umutoni
Bahavuye bakiguze
Yabasinyiye ko ari we wacyanditse

Amafoto@Nextline Production

TAGGED:AbatutsiAbayahudiCyongerezafeaturedGifaransaIsraelJenosideMukanyiligira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyabihu: Hari Kuvuka Ikiyaga
Next Article Umuyobozi Wa RDB Ahishura Byinshi Kuri Bisi 200 Zikoresha Amashanyarazi Zizazanwa i Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?