Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igitekerezo: Abavuga Ko Nta Demukarasi Iba Mu Rwanda Babiterwa N’Iki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Igitekerezo: Abavuga Ko Nta Demukarasi Iba Mu Rwanda Babiterwa N’Iki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 June 2021 11:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari abanyamahanga cyangwa Abanyarwanda baba hanze yarwo bavuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda budakoresha Demukarasi, bakabishingira ku mpamvu z’uko ibyemezo bifatwa biba ‘bidahuje n’uko bo babona ibintu.’

Ubabajije niba mu Rwanda hari Demukarasi, igisubizo cyaba: ‘Oya ahubwo hari igitugu’.

Ubusanzwe amateka y’igihugu niyo agena politiki yacyo.  U Rwanda narwo Politiki yarwo muri iki gihe ishingiye ku mateka yarwo  k’uburyo ruramutse rubyirengagije rwasubira mu bihe bibi rwaciyemo cyangwa bikaba byanaba bibi kurushaho.

Iyo abantu bavuga ko Demukarasi igomba kugenda umujyo umwe ku isi, birengagiza ko mu mahame yayo, harimo n’irivuga ko abaturage ari bo benegihugu kandi ko ari bo bagomba kugena ababayobora n’uburyo babikoramo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ntabwo Demukarasi yaba rusange ku isi kuko n’amateka y’ibihugu biyigize atari amwe kandi ntibyashoboka ko aba amwe.

Uramutse usuzumye uko Demukarasi yubahirizwa muri Norvège wasanga hari ibyo bahuriyeho n’uburyo yubahiriza mu Rwanda kuko ubutegetsi bw’i Kigali n’ubwo muri Oslo bwombi bwashyizweho n’abaturage kandi nibo bukorera.

U Rwanda rwasanze kugira ngo rwivane mu bibazo( ibya politiki, ubukungu, imibanire y’abaturage…) rwakwihangira ‘ubundi bwoko’ bwa Demukarasi.

Ni ubundi bwoko kuko hari isanzwe Abanyaburayi n’Abanyamerika bemera kandi bifuza ko ikwira kandi ikitabirwa n’isi yose hirengagijwe icyo aricyo cyose harimo n’amateka ya buri gihugu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abakora Politiki mu Rwanda bari bafite ihurizo rikurikira:

- Advertisement -

Ni uwuhe muvuno wa Politiki wakoresha kugira ngo Abatutsi [bake]bari bamaze kurokoka Jenoside ubabanishe n’Abahutu[benshi] bari barayikoze cyangwa abo bafitanye isano mu gihugu gito[bagombaga guturana bya hafi] kandi babane mu mahoro?

Aha ariko amagambo ‘bake’ na ‘benshi’ ashobora kutavugwaho rumwe ariko mu rwego rwa Politiki agomba kumvikana nk’amahuriro(coalitions) ya politiki aho abantu bihuza kugira ngo bayobore ariko ejo bigahinduka…

Abantu bagomba kumenya ko amahame ya demukarasi atagombye kugendera ku bwinshi nk’aho ari imibare igendera ku kwiyongera cyangwa kugabanuka kw’abaturage, ibyo mu Gifaransa bita démographie.

Abatutsi bake bayobora, Abahutu benshi bayobora cyangwa bakayoborwa…byose biterwa n’uko Abanyarwanda babihisemo binyuze mu matora.

Aha ariko muri Politiki y’u Rwanda rw’ubu, amazina ngo Hutu, Hutsi, Twa, ntacyo amaze, ahubwo hari gahunda imwe yitwa ‘Ndi Umunyarwanda’.

Guhuza inyungu z’ubwoko n’iz’igihugu byaracyoretse!

Muri Repubulika ya Mbere, hari abantu bemeraga ko u Rwanda ari igihugu cy’Abahutu.

Inyungu  z’u Rwanda nk’igihugu zitiranyijwe n’iz’itsinda ryitwaga Abahutu, bituma igihugu kidindira.

Kuko ari itsinda ryumvaga ko rigizwe n’abantu benshi, abarigize bumvaga ko ari bo gihugu, bityo abandi batari bo ntibafatwe nk’abafite ijambo.

Repubulika ya kabiri yaraje isiga ‘irindi rangi’ kuri iriya politiki ariko iryo  rangi ntiryahindura urutirigongo rw’iriya politiki.

Nk’uko byari bimeze mu ya mbere, iyi nayo yaje yemera kandi ishimangira ko iyo abantu ari benshi(démographie), biba bivuze ko ari bo gihugu, ko ari bo byose byubakiyeho.

Aha niho abayoboye iriya Repubulika basanze ibyiza ari ugushyiraho icyo bise ‘iringaniza’ mu mashuri no mu turere bakavuga ko Abatutsi[nibo bari nyamuke] batagombye kurenga 10%.

Kuvangura abaturage byorotse igihugu

Gufata amoko ukayahindura iturufu ya politiki byatumye abanyapolitiki bakina politiki yo guteza imbere ubwoko runaka aho guteza imbere inyungu z’igihugu.

Niba Demukarasi ari ibyemewe na benshi ariko abo ‘benshi’ bakaba batareba inyungu z’igihugu harimo n’abo bita ko ari nyamuke, iyo demukarasi yaba igamije koreka abantu.

Aha rero biragaragara ko icyo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi abantu benshi bitaga Demukarasi, yari intwaro ya politiki yacuzwe igamije guhoza ku butegetsi abantu benshi hirengagijwe abandi bake nk’aho bo batari Abanyarwanda.

Ibi ubwabyo ‘si demukarasi.’

Iyo wumvise abantu bataba mu Rwanda bavuga ko rutagira demukarasi kandi wareba ugasanga ntacyo bigeze bakora mu buzima bwabo ngo bace imyumvire y’uko ubwoko buvuze ubutegetsi, ubishatse wakwanzura ko baramutse basubiye ku butegetsi bagarura ‘imitegekere ishingiye ku bwoko Hutu.’

Ku rundi ruhande ariko, hari itsinda rinini kandi ribarusha ibintu hafi ya byose ribumva hanyuma rikabasubiza mu mutima riti:’ Twe dushaka umutuzo, amahoro, iterambere n’ubutabera. Ibindi ubundi…’

‘Demukarasi yumvikanyweho’

Abantu bakwiye kumva ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ‘urundi Rwanda rwaremwe’.

Abakora Politiki  yo kuyobora u Rwanda muri iki gihe basanze demukarasi yatuma u Rwanda ruzanzahuka ari iyo ‘bumvikanyeho.’Mu Gifaransa bayita  ‘démocratie consensuelle’.

Ni uburyo butamenyerewe henshi ku isi, wenda ikaba ariyo mpamvu ituma iteza impaka mu bantu.

Uko bimeze kose ariko, iyi ‘demukarasi nyarwanda ‘yerekanye ko burya muri politiki icy’ingenzi ari uburyo umuntu ayobora abandi kurusha uwo muntu ubwe, ni ukuvuga aho akomoka cyangwa ikindi cyose yaba yiyumvamo ko kimugira igitangaza kurusha igihugu cye.

Ibyo u Rwanda rwaciyemo birahagije kugira ngo abantu barureke rukomeze inzira rwahisemo muri politiki yarwo, kandi imyaka 27 ishize yerekanye ko iriya nzira idakwiriye kunengwa …

NB: Iki gitekerezo ni icya Yann Gwet yacishije muri Jeune Afrique

 

TAGGED:DemukarasifeaturedPolitikiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impanuka Zatewe n’Ubusinzi Zishe Abantu 69, Zikomeretsa Abarenga 400
Next Article Uganda Yakebuye Umusirikare Wayo Byavugwaga Ko Yashimuswe n’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?