Perezida Paul Kagame yaraye aganiriye na João Lourenço uyobora Angola akaba asanzwe ari umuhuza mu kibazo u Rwanda rufitanye na DRC.
No mu biganiro baraye bagiranye bagarutse k’ugushakira igisubizo kirambye umutekano muke uri gufata indi ntera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Perezida Kagame ku rukuta rwe rwa X yanditseho ibikubiye mu kiganiro yagiranye na mugenzi we.
Yanditse ati: “Uyu munsi, nagiranye ikiganiro cyubaka na Perezida João Lourenço. Twaganiriye ku kamaro ko gushaka umwanzuro w’igihe kirekire kandi urambye ku bibazo bikomeje kubera muri RDC. Twongeye kwiyemeza gukorana n’abandi ku mugabane kugira ngo haboneke igisubizo, ndetse tunaganira ku gukomeza gushimangira ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byacu byombi mu bihe biri imbere”.
Intambara hagati aho irakomeje muri kariya karere.
Nyuma yo gufata Umujyi wa Goma, abarwanyi ba M23 baravugwaho gushaka kujya no gufata uwa Bukavu.
Ingabo za DRC zarwaniraga muri Goma zarahahunze zimwe ziza mu Rwanda kandi ziza ari nyinshi kuko zigera ku bantu 113.
Abacanshuro bazifashaga nabo bacishijwe mu Rwanda boherezwa iwabo, abenshi muri bo bakaba ari abo muri Romania.
Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru Perezida Kagame yabwiye bagenzi be bayobora EAC mu nama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ko uko bigaragara ko Tshisekedi adashaka amahoro.
Yatanze ingero z’uko iyo aza kuba ayashaka atari kwanga ko imishyikirano ya Nairobi yayoborwaga na Uhuru Kenyatta ihagarara, hakiyongeraho ko yanze ko akomeje no kuzana amananiza ku mishyikirano ibera i Luanda muri Angola.
Kagame kandi yaboneyeho no kwerurira amahanga ko DRC izishyura kuba yararashe ikica Abanyarwanda batandatu.
Bishwe n’amasasu yarashwe mu Rwanda ku wa Mbere w’iki Cyumweru bikozwe n’ingabo za DRC zari zihanganiye na M23 mu Mujyi wa Goma.
Imyanzuro yavuye mu nama y’Abakuru ba EAC iherutse kubera i Nairobi igaragaza ko batewe impungenge n’uko umutekano muke muri DRC ukomeza kuzamba bigaragarira mu myigaragambyo n’ibitero byagabwe kuri Ambasade z’ibihugu byinshi birimo n’ibyo mu muryango wa EAC.
Harimo izo batwitse baranazisahura.
Abakuru b’ibihugu impande zose ziri mu ntambara guhagarika imirwano.
Basabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira n’impande zose harimo na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanira uburenganzira bwabo butubahirizwa.
Kugeza ubu Ihuriro AFC/M23 ryamaze kwigarurira ibice byinshi by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Goma by’umwihariko,.
Abayobozi baryo baraye batangarije abanyamakuru intego yabo ari ugufata Umurwa mukuru wa DRC ari wo Kinshasa.