Umuhanzi wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo uri mu bazwi kurusha abandi, Koffi Olomide, ari kwamaganwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo Abanya Zimbabwe bavuga ko kuba yararirimbye Perezida Mnangagwa yarengereye.
Ngo Mnangagwa ntabwo ari Umukuru w’Igihugu wo kuririmbwa ubutwari kuko ngo atubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gihugu cye.
Koffi Olomide( amazina ye nyanyo ni Antoine Christophe Agbepa Mumba) aharutse gusohora indirimbo yise Patati Patata, yafatanyije n’abahanzi bo mu karere ‘Roki’ Josphats n’undi wo muri Tanzania witwa Rayvany.
Muri iriya ndirimbo hari aho Olomide agira ati: “Zimbabwe hoyee! ED Mnangagwa, Number 1.”
Abaturage ba Zimbabwe bavuga ko kuba Olomide yaremeye kuririmba Emmeson Mnangagwa byatewe n’uko uyu mugabo yamwishyuye kandi ngo amafaranga yamwishyuye yayakuye mu kigega cya Leta.
Bamwe muri bariya baturage bavuga ko Mnangagwa yatangiye kwishakira amajwi binyuze mu gukoresha abanyamuziki bakomeye barimo na Koffi Olomide.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Zimbabwe azaba mu mwaka wa 2023.
Olomide yakoreye iriya ndirimbo muri Zimbabwe, bikaba bivugwa ko yayikoreye mu nzu itunganya umuziki y’umuhanzi witwa Passion Java.
Daily Nation yanditse ko umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye wo muri Zimbabwe witwa Hopewell Chin’ono ari we wemeza ko amafaranga yatanzwe ngo hakorwe iriya ndirimbo yavanywe mu kigega cya Leta.