IGP Munyuza Yasabye Abapolisi Kujya Bigira Ku Bababanjirije

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda( Inspector General of Police) Dan Munyuza ubwo yasezeraga ku bapolisi bateguraga kujya mu kazi ko kugarura amahoro muri Sudani Y’epfo yababwiye ko biba byiza iyo umuntu yigiye ku bunyangamugayo bw’abamubanjirije mu kazi.

Ziriya nama yazihaye abapolisi 240 buriye indege bagana muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati: “ Kimwe mu bizabafasha gukora akazi kanyu neza ni ukwigira k’ubunararibonye n’ubunyangamugayo bw’abapolisi bababanjirije, ubw’abandi bapolisi muzakorana ndetse no kubaha umuco w’abaturage muzaba mushinzwe kurinda.”

Ikindi yabibukije ni uko  bagomba kuzakoresha ubumenyi bafite mu ngeri zitandukanye kugira ngo bagirire akamaro abaturage bagiye kurindira umutekano

- Advertisement -

IGP Dan Munyuza avuga ko kugira ngo abantu bagize itsinda bagire icyo bageraho bisaba ko bakorera hamwe, buri wese akumva akamaro ko kwita kuri mugenzi we, akamubera icyuzuzo.

Kuri we gukoresha ubumenyi, kurangwa n’ikinyabupfura, ubwitange, gukorera hamwe no kubahana  ni ingirakamaro kugira ngo intego rusange igerweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version