Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: IGP Munyuza Yasabye Abapolisi Kwirinda Ibyababuza Kuzuza Inshingano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

IGP Munyuza Yasabye Abapolisi Kwirinda Ibyababuza Kuzuza Inshingano

Last updated: 05 December 2021 7:26 am
Share
SHARE

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza yasabye abapolisi kwirinda ibishobora kubashuka bigatuma batubahiriza inshingano zabo, kuko bishobora kubaviramo ibihano bikomeye.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi itandatu yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ni amahugurwa yatangiye ku wa 29 Ugushyingo, yitabirwa n’abapolisi 106 baturutse hirya no hino mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali, barimo abayobozi ba Polisi ku rwego rw’Akarere, abayobozi mu mu mashami ya Polisi n’abayobora sitasiyo za Polisi.

Bahawe amahugurwa akubiyemo amasomo y’imiyoborere no kurwanya ibyaha ariyo uburyo bw’imiyoborere y’abapolisi, uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere uburinganire, uruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya ibyaha, kurwanya iterabwoba, n’ayandi.

IGP Munyuza yibukije abapolisi basoje amahugurwa ko ikinyabupfura, gukora cyane no kugira icyerekezo kimwe aribyo nkingi y’ubunyamwuga no kwimakaza umutekano urambye.

Yashishikarije abapolisi kurangwa n’imitekerereze iboneye kandi bakirinda ibyabashuka bikababuza kubahiriza inshingano zabo kinyamwuga, bikaba byabaviramo kunengwa cyangwa kwirukanwa.

Yagize ati “Abapolisi b’u Rwanda cyane cyane nkamwe abayobozi, mugomba igihe cyose gutekereza gukora neza kurushaho, mukishakamo ubushobozi bwo gutahura no kurwanya ibishuko byabayobya bikababuza kuzuza inshingano birimo ruswa, ubusinzi, imitekerereze mibi n’indi myitwarire idakwiye kuranga umupolisi w’u Rwanda.”

IGP Munyuza yabibukije kurangwa n’indangagaciro bakirinda gushyira imbere inyungu zabo bwite, ahubwo bakabanza gutekereza icyazamura Polisi, iterambere ry’igihugu n’umutekano w’abaturarwanda.

Yakomeje ati “Mbere na mbere mutekereze ku nyungu rusange kandi mube intangarugero ku bo muyobora. Indangagaciro, ubufatanye n’ubwitange bwanyu bigaragarira ku musaruro w’akazi mukora. Mugendeye ku mpanuro mwahawe mujye mutekereza uko imiyoborere yanyu yagira impinduka ku mutekano w’igihugu n’iterambere bitangiriye aho mukorera.”

IGP Munyuza kandi yabasabye kurangwa n’umutimanama, kugira imyumvire imwe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage babegera bakamenya ibibazo bafite, abasaba gukomeza kwigisha abo bayobora mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano.

Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya gatatu, akaba ari nayo ya nyuma muri uyu mwaka wa 2021.

Aya mahugurwa yitabiriye n’abapolisi basaga 100
TAGGED:Dan MunyuzafeaturedPolisi y'u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article COVID-19 ‘Nshya’ Imaze Kugera Mu Bihugu 38
Next Article Gen Muhanga Uyoboye Operation Shujaa Ya Uganda Muri DRC Ni Muntu Ki?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?