Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza yasabye abapolisi kwirinda ibishobora kubashuka bigatuma batubahiriza inshingano zabo, kuko bishobora kubaviramo ibihano bikomeye.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi itandatu yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ni amahugurwa yatangiye ku wa 29 Ugushyingo, yitabirwa n’abapolisi 106 baturutse hirya no hino mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali, barimo abayobozi ba Polisi ku rwego rw’Akarere, abayobozi mu mu mashami ya Polisi n’abayobora sitasiyo za Polisi.
Bahawe amahugurwa akubiyemo amasomo y’imiyoborere no kurwanya ibyaha ariyo uburyo bw’imiyoborere y’abapolisi, uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere uburinganire, uruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya ibyaha, kurwanya iterabwoba, n’ayandi.
IGP Munyuza yibukije abapolisi basoje amahugurwa ko ikinyabupfura, gukora cyane no kugira icyerekezo kimwe aribyo nkingi y’ubunyamwuga no kwimakaza umutekano urambye.
Yashishikarije abapolisi kurangwa n’imitekerereze iboneye kandi bakirinda ibyabashuka bikababuza kubahiriza inshingano zabo kinyamwuga, bikaba byabaviramo kunengwa cyangwa kwirukanwa.
Yagize ati “Abapolisi b’u Rwanda cyane cyane nkamwe abayobozi, mugomba igihe cyose gutekereza gukora neza kurushaho, mukishakamo ubushobozi bwo gutahura no kurwanya ibishuko byabayobya bikababuza kuzuza inshingano birimo ruswa, ubusinzi, imitekerereze mibi n’indi myitwarire idakwiye kuranga umupolisi w’u Rwanda.”
IGP Munyuza yabibukije kurangwa n’indangagaciro bakirinda gushyira imbere inyungu zabo bwite, ahubwo bakabanza gutekereza icyazamura Polisi, iterambere ry’igihugu n’umutekano w’abaturarwanda.
Yakomeje ati “Mbere na mbere mutekereze ku nyungu rusange kandi mube intangarugero ku bo muyobora. Indangagaciro, ubufatanye n’ubwitange bwanyu bigaragarira ku musaruro w’akazi mukora. Mugendeye ku mpanuro mwahawe mujye mutekereza uko imiyoborere yanyu yagira impinduka ku mutekano w’igihugu n’iterambere bitangiriye aho mukorera.”
IGP Munyuza kandi yabasabye kurangwa n’umutimanama, kugira imyumvire imwe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage babegera bakamenya ibibazo bafite, abasaba gukomeza kwigisha abo bayobora mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano.
Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya gatatu, akaba ari nayo ya nyuma muri uyu mwaka wa 2021.