Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ihohoterwa Rishingiye Ku Gitsina Ryabaye Icyorezo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Ihohoterwa Rishingiye Ku Gitsina Ryabaye Icyorezo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 September 2021 1:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mu ngo nyinshi zirara zishya
SHARE

Inzego zikurikirana hafi ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zigaragaza ko gikomeje kwiyongera aho kugabanyuka, k’uburyo hari n’abemeza ko ryamaze kuba icyorezo.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo inzego zirimo Polisi y’u Rwanda, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women), zahuje imbaraga n’itangazamakuru harebwa icyakorwa mu kurushaho guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Schadrack Dusabe ushinzwe imishinga muri UN Women, yavuze ko ikigaragara ari uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabaye icyorezo.

Yakomeje ati: “Kandi ni icyorezo kitari mu Rwanda gusa, ahubwo kiri ku isi hose. Ikibabaje ni uko benshi babiceceka cyangwa bakumva ko uwabikoze n’uwabikorewe bashobora kumvikana binyuze mu buhuza bw’umuryango.”

Ikindi giteye inkeke ngo ni uko aho kugira ngo bigabanyuke, uko imyaka ishize ikibazo kirushaho gukomera.

Yavuze ko mbere ya COVID-19 nibura umugore umwe mu bagore batatu yagaragarwagaho ihohoterwa, nyuma biza kuzamuka cyane.

Yasabye uruhare rwa buri wese kugira ngo icyo kibazo kirandurwe burundu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan  Munyuza, yavuze ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa ukomeye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, binyuze mu kwigisha no gukora ubuvugizi ku bahohotewe.

CG Dan Munyuza, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Yavuze ko ihohoterwa rikorwa mu buryo bwinshi kandi kenshi ntirimenyekane, rikagira ingaruka ku wahohotewe, umuryango we n’igihugu muri rusange.

Muri ibyo byaha ngo ibigaragara kurusha ibindi  ni ihohoterwa rikorerwa abana, irikorwa hagati y’abashakanye, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ababyeyi bata abana n’ibindi.

Ati: “ Urebye imibare y’abakoze ibi byaha bafatwa bagashyikirizwa ubugenzacyaha, bakajyanwa mu nkiko ubona ari imibare idashimishije, ubona ari ikibazo kidakwiye kubaho.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko buri muyobozi akwiye kwishyira mu mwanya w’umwana wahohotewe, akumva uburyo bisiga ingaruka zikomeye.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu JMV Gatabazi mu kiganiro yahaye abanyamakuru

Yasabye itangazamakuru umusanzu mu gicukumbura ibyaha by’ihohohoterwa, rigakora ubuvugizi abanyabyaha bagafatwa.

Ati: “Twese dukwiye gufatanya, tukagira uruhare mu guhagarika icyo cyorezo.”

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ivuga ko uhereye mu mwaka ushize(2020) kugeza ubu( 2021) abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda basaga 10,000.

TAGGED:featuredIhohoterwaMunyuzaPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abana B’Abakobwa 354 Muri Nyaruguru Barasambanyijwe
Next Article Qatar Airways Yongeye Kuba Iya Mbere Ku Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

Papa Lewo XIV Yageze Muri Turikiya Mu Ruzinduko Rwa Mbere Mu Mahanga

Umubare W’Abahitanywe N’Inkongi Muri Hong Kong Wageze Ku Bantu 55

U Rwanda Rurakina Na Guinea Rushaka Tike Y’Igikombe Cy’Isi Muri Basketball

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

You Might Also Like

Mu mahanga

Iseru: Indwara Iheruka Mu Rwanda Iravugwa i Masisi Na Rutshuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Ibyishimo Bya Kagame Kubera Intsinzi Ya Arsenal

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?