Ihohoterwa Rishingiye Ku Gitsina Ryabaye Icyorezo

Mu ngo nyinshi zirara zishya

Inzego zikurikirana hafi ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zigaragaza ko gikomeje kwiyongera aho kugabanyuka, k’uburyo hari n’abemeza ko ryamaze kuba icyorezo.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo inzego zirimo Polisi y’u Rwanda, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women), zahuje imbaraga n’itangazamakuru harebwa icyakorwa mu kurushaho guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Schadrack Dusabe ushinzwe imishinga muri UN Women, yavuze ko ikigaragara ari uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabaye icyorezo.

Yakomeje ati: “Kandi ni icyorezo kitari mu Rwanda gusa, ahubwo kiri ku isi hose. Ikibabaje ni uko benshi babiceceka cyangwa bakumva ko uwabikoze n’uwabikorewe bashobora kumvikana binyuze mu buhuza bw’umuryango.”

- Advertisement -

Ikindi giteye inkeke ngo ni uko aho kugira ngo bigabanyuke, uko imyaka ishize ikibazo kirushaho gukomera.

Yavuze ko mbere ya COVID-19 nibura umugore umwe mu bagore batatu yagaragarwagaho ihohoterwa, nyuma biza kuzamuka cyane.

Yasabye uruhare rwa buri wese kugira ngo icyo kibazo kirandurwe burundu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan  Munyuza, yavuze ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa ukomeye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, binyuze mu kwigisha no gukora ubuvugizi ku bahohotewe.

CG Dan Munyuza, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Yavuze ko ihohoterwa rikorwa mu buryo bwinshi kandi kenshi ntirimenyekane, rikagira ingaruka ku wahohotewe, umuryango we n’igihugu muri rusange.

Muri ibyo byaha ngo ibigaragara kurusha ibindi  ni ihohoterwa rikorerwa abana, irikorwa hagati y’abashakanye, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ababyeyi bata abana n’ibindi.

Ati: “ Urebye imibare y’abakoze ibi byaha bafatwa bagashyikirizwa ubugenzacyaha, bakajyanwa mu nkiko ubona ari imibare idashimishije, ubona ari ikibazo kidakwiye kubaho.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko buri muyobozi akwiye kwishyira mu mwanya w’umwana wahohotewe, akumva uburyo bisiga ingaruka zikomeye.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu JMV Gatabazi mu kiganiro yahaye abanyamakuru

Yasabye itangazamakuru umusanzu mu gicukumbura ibyaha by’ihohohoterwa, rigakora ubuvugizi abanyabyaha bagafatwa.

Ati: “Twese dukwiye gufatanya, tukagira uruhare mu guhagarika icyo cyorezo.”

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ivuga ko uhereye mu mwaka ushize(2020) kugeza ubu( 2021) abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda basaga 10,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version