Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikamyo Ya Bralirwa Yajyaga Kuzana Byeri Yakoze Impanuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ikamyo Ya Bralirwa Yajyaga Kuzana Byeri Yakoze Impanuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 June 2022 9:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 17, Kamena, 2022 ikamyo ya Bralirwa yakoreye impanuka mu muhanda uhuza Kigali n’Umujyi wa Musanze, igusha urubavu ifunga umuhanda. Yari igiye i Rubavu kurangura  byeri kuko yari irimo amakesi arimo ubusa.

Kuri Twitter, Radio Musanze yanditse ko iriya mpanuka yabereye ahitwa Kivuruga, mu Karere ka Gakenke  ugana Rubavu mbere y’uko ugera za Musanze.

Ni imodoka Bralirwa yari igeze Gakenke mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Gasiza, Umugudugu Kamwumba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) René Irere yabwiye Taarifa ko ubwo iriya kamyo yari igeze mu ikoni rya Kivuruga, yarikase hanyuma urugi rw’icyo yari ukuruye inyuma rugafunguka, igatakaza ubugenge bwayo igahungabana ikagwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

SSP Irere ati: “ Icyakora umushoferi ntacyo yabaye ndetse ubu tuvugana amakuru mbabwa n’abari yo avuga ko umuhanda wongeye kuba nyabagendwa, ibintu byatunganye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police, (SSP) Réne Irere

Iyi kamyo ifite ikiyiranga Nomero RAE621A, ikaba itwawe n’uwitwa Tuyizere.

 

🛑 Ikamyo ya @bralirwaplc yakoze impanuka urenze ahazwi nko mu Kivurugu, ifunga umuhanda #Musanze _ #Kigali. Inzego zitandukanye zamaze kuhagera, kugirango uwo muhanda wongere kuba nyabagendwa. #RBAAmakuru #RwOT pic.twitter.com/9qSDANmCpY

— Radio Musanze 98.4 FM (@MusanzeRadio) June 17, 2022

Icyakora ngo hari inzego za Leta zahageze ngo zirebe ko umuhanda wakongera kuba nyabagendwa.

- Advertisement -
Amakoni ya Kivuruga ni maremare kandi ajya ateza impanuka
TAGGED:BlarirwafeaturedIkamyoIrerePolisiUmuhanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibibazo By’u Rwanda Ntibyatuma Abakozi Bongererwa Umushahara- Min W’Imari Dr Ndagijimana
Next Article U Rwanda Ruhangayikishijwe N’Uko Ntacyo UN Ivuga Ku Bushotoranyi Bwa DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?