Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Amafoto: Perezida Kagame Yagabiye Inyambo Umuhungu Wa Museveni

Published

on

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yaraye agabiye Inyambo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba . Ni igikorwa cy’ubupfura n’ubuvandimwe yamugaragarije nyuma y’urugendo rwa kabiri akoreye mu Rwanda mu gihe gito gishize.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu yatangiye ku wa Mbere taliki 14, Werurwe, 2022.

Ni uruzinduko rwa kabiri akoreye mu Rwanda mu rwego rwo kongera kuzamura umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Yamugabiye Inyambo

Inyambo ni inka zihariye haba mu mukamo no mu bwema

Gen Muhoozi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Inyambo za Perezida w’u Rwanda

Si Gen Muhoozi Kainerugaba Perezida Kagame agabiye inyambo mu bayobozi bakuru ba Uganda gusa kuko no muri Kanama, 2011, yagabiye Perezida wa Uganda Yoweli Museveni inyambo 10.

Mu mwaka wa 2011 Kagame yagabiye inyambo Perezida Museveni

Umujyanama wa Perezida Museveni akaba n’umuhungu Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa Kabiri kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.

Mu gitabo cy’abashyitsi yanditsemo ko kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho Urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi bizatuma ibisekuru bizaza bitinya ko yakongera kubaho.

Hari mu masaha ya mu gitondo  kuri uyu wa Kabiri, Taliki 15, Werurwe, 2022.

Yashimye Leta y’u Rwanda yahagaritse Jenoside  yakorewe Abatutsi.

Yaranditse ati: “Mbabajwe nibyo mbonye kuri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abaturage b’iki gihugu mu mwaka wa 1994.  Ndashima ubuyobozi bw’iki gihugu buyobowe na Nyakubabwa Paul Kagame bwatekereje kubaka uru rwibutso kugira ngo abazavuga ejo hazaza batazasubira mu makosa yakozwe n’abababanjirije.”

Mu mwaka wa 2012 ubuyobozi bw’icyahoze ari Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside,( CNLG) rwubatse inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Uganda mu bive bya Ggolo, Kanseselo na Lambu.

Muri izi nzibutso haruhukiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside igera ku 10 000.

Ni imibiri y’Abatutsi biciwe mu Rwanda bavugunywa mu migezi yatembanye imibiri yabo igera muri Uganda.

Izi nzibutso zubatswe  ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria.

Nyuma kuva gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yahise akomereza muri Kigali Arena aho yerekaniye ubuhanga bwe mu gukina Basketball.

Hari amafoto yagaragaye ari gutera umupira mu nkangara abandi bakinnyi ba  Basketball bateramo iyo bashaka gutsinda ibitego.