Ikawa Nayo Iri Mu Nzira Yo Gucika Ku Isi

Abakurikiranira hafi uko ikawa inyobwa ku isi n’uko abantu bayikunda kandi bakabihuza n’ibibazo biri mu buhinzi, bavuga ko kugeza ubu hari ubwoba bw’uko ishobora kuzabura ku kigero cya 60% mu gihe gito kiri imbere.

Guhumana kw’ikirere, kigashyuha byatumye uko imvura yagwaga bihinduka, bituma ubutaka butakaza imyunyungugu isanzwe izwiho gutuma ikawa iryoha by’umwimerere.

Imihindagurikire y’ikirere kandi ituma hirya no hino ku isi mu bihugu bisanzwe bizwiho kwera ikawa haduka ubutayu, bigatuma ibiti by’ikawa bigabanuka.

Igihugu cya mbere ku isi cyera ikawa ni Brazil, inyuma hakaza ibindi nka Ethiopia n’ibindi.

- Advertisement -

Umuhanga wandika iby’ubuhinzi n’ibindi bifitanye isano n’ubukungu mu kinyamakuru kitwa Business Insider witwa Abby Tang avuga ko ikindi kibazo gihari ari uko iyi mihindagurikire y’ikirere yatumye haduka n’indwara zifata ibiti by’ikawa.

Mu Rwanda ikawa ihera ni yo yitwa Arabica Canephora.

Ikawa iri mu binyobwa bikundwa kurusha ibindi ku isi

Kubera ko ibice ikawa yeragamo byugarijwe n’ibibazo twavuze haruguru, bituma idakura neza bityo hakaba hari impungenge z’uko rya janisha rivugwa haruguru rizacika ku isi.

Tang avuga ko ibintu bikomeje gutya, ikawa yazagera aho igacika ku isi mu myaka iri hagati ya 10 na 20 iri imbere.

Yungamo ko niyo ikawa yazaba ikiriho muri iki gihe, yazaba itagifite icyanga nk’icyo abantu bayiziho muri iki gihe.

Kugira ngo abantu birinde ko ibi byazabaho, ni ngombwa ko barinda ko ubutaka n’ikirere bikenewe kugira ngo ikawa izakomeze kugira icyanga nk’icyo ifite ubu, ari ngombwa ko abantu barinda ko ubutaka bukomeza kwangirika, ikawa ikarindirwa mu murima n’aho ihunikwa.

Ikawa ni igihingwa cy’ingirakamaro haba ku mubiri w’uyinywa haba no ku bukungu bw’ibihugu

Hagati aho ariko, ikawa ya Arabica niyo yugarijwe kurusha ubundi bwoko bw’ikawa bubaho.

Kuba ari yo yugarijwe kandi ikaba ari yo kawa ikunzwe kurusha ubundi bwoko ku isi, ni ikintu gihangayikishije.

Ubusanzwe ku isi hari ubwoko 124 bw’ikawa. Muri bwo ubugera kuri 75% harimo na Arabica Canephora buri mu marembera!

Aho ikawa ibera umwihariko ni uko bigoye ko ikawa yamerera mu butaka bwo muri labo nk’uko bikorwa ku bindi bimera.

Iragoye kuko imara igihe kirekire mu murima kugira ngo ibone amazi n’urumuri bihagije biyifasha gutuma ibitumbwe biba ibitumbwe no kugira ubudahangarwa buhagije buyirinda udukoko twa hato na hato.

Ibindi bihugu bifite ikawa nyinshi kandi bishobora kuzagerwaho n’ikibazo cyo kugabanuka cyane ku ikawa niba itarinzwe ibiryi ni Madagascar na Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version