Mu Kinigi ku wa Gatanu Taliki 02, Nzeri, 2022 hazaba umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi 20 baherutse kuvuka. Mu byamamare bizabita amazina harimo na Salma Makansanga Rhadia, Umunyarwandakazi rukumbi uri ku rwego rw’abasifuzi mpuzamahanga.
Kwita izina kuri iyi nshuro bizakorwa imbonankubone mu gihe hari hashize imyaka ibiri bitaba kubera COVID-19 yabuzaga abantu batikingije kwegerana.
Urutonde rw’abazita amazina ziriya ngagi rwatangajwe Taliki 28, Kanama, kandi ku barugaragaraho harimo Mukasanga Salma Rhadia.
Abandi baruriho ni Gilberto Silva wakiniye Arsenal, Laurene Jobs uyobora umuryango Emerson Collective, Moses Twahirwa usanzwe ari rwiyemezamirimo washinze Moshions ihanga imyambaro yamamaye ikozwe mu buryo bwa Made in Rwanda n’indi mitako ikorerwa mu Rwanda, Dr Evan Antin, umuhanzi Youssou N’dour akaba inshuti y’u Rwanda bitijanwa na Dr Cindy Descalzi Pereira wo muri Leta Zunze Ubumwe za América.
Salma Mukansanga ari kwamamara no guhesha u Rwanda ishema ubutitsa!
Mu mwaka uwa 2021 nibwo amateka ye yatangiye kuyandikisha ubwo yabaga Umunyarwandakazi wa Mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye k’uwahurije u Bwongereza na Chili i Tokyo mu Buyapani.
Ubu ari mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’abagore cya 2023 muri Nouvelle-Zélande.
Uyu Munyarwandakazi azasifura imwe mu mikino y’igikombe cy’Isi izakinirwa muri Qatar mu Ugushyingo,2022.
Soma uko bizakorwa: