Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikawa N’icyayi Byinjirije U Rwanda Miliyoni Frw 61.19 $ -Minisitiri W’Ubuhinzi Dr Mukeshimana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ikawa N’icyayi Byinjirije U Rwanda Miliyoni Frw 61.19 $ -Minisitiri W’Ubuhinzi Dr Mukeshimana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 February 2022 5:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yatangiza imurikagurisha nyafurika  ry’umusaruro w’ikawa n’icyayi, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana yavuze ko umusaruro w’ikawa n’icyayi wagize uruhare runini mu musaruro mbumbe w’u Rwanda kuko  rwagurishije mu mahanga ikawa ifite agaciro ka miliyoni 61.19$.

Ni umusaruro ungana na 4% by’umusaruro mbumbe wose wavuye ku bikomoka ku buhinzi u Rwanda rwagurishije imahanga.

Minisitiri Dr Geraldine Mukeshimana yavuze ko n’ubwo umusaruro ari mwiza ariko bikwiye ko abahinga biriya bihingwa nabo bakomeza kubwirwa akamaro ko kunywa ikawa cyangwa icyayi aho kugira ngo bibe umwihariko w’abanyamahanga n’Abanyarwanda bacye.

Ati: “Intego yacu ni uguhuza abahinga ikawa n’abahinga icyayi kugira ngo bakorane kandi bashakirwe isoko. Ubuhinzi bw’ikawa n’icyayi bigira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi Sandrine Urujeni yavuze ko ikigo ayoboye gikora uko gishoboye kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi cyane cyane ikawa n’icyayi uzamuke kandi ugere mu mahanga ufite ubuziranenge.

Icyayi ni ingirakamaro mu bukungu bw’u Rwanda

Kuba ibikomoka ku buhinzi bw’ikawa n’icyayi bigomba kugera ku isoko bifite ubuziranenge, byanagarutsweho na Bwana David Mutangana wari uhagarariye ikigo Rwanda Trade Association.

Mutangana avuga ko ikigo yari ahagarariye muri kiriya kiganiro gikora uko gishoboye kugira ngo ibigera ku isoko ry’amahanga bibe bitunganye nk’uko Perezida Kagame abisaba abakora ubucuruzi.

Imurikagurisha ku musaruro w’ikawa n’icyayi rizamara iminsi itatu, rikazaganirirwamo uko abahinzi,  abatunganya , abikorera n’abacuruza biriya bihingwa uko bakorana kugira ngo ibihugu by’Afurika bibone uko bicuruzanya ibi bihingwa.

Abazitabira iyi nama bazaganira ku bibazo bahura nabyo mu myuga wo guhinga, gutunganya no gucuruza biriya bihingwa.

Muri iki gihe abahanga bavuga ko kimwe mu bintu byugarije ubuhinzi bw’ikawa n’icyayi ari ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ituma imvura igwa nabi kandi ibi bihingwa biyicyenera cyane.

Uko bimeze kose ariko ibi bihingwa bigomba kurindwa ibibihungabanya kuko bifite akamaro.

Umuyobozi wa NAEB witwa Claude Bizimana yemeza ko Afurika itanga ikawa ingana na 11% by’ikawa isarurwa ku isi mu gihe ku byerekeye icyayi, Afurika itanga umusaruro ungana na 37% byigisarurwa ku isi hose.

Ikindi ni uko uyu musaruro ugirira akamaro n’abahinzi ba biriya bihingwa n’ubwo ibyo binjiza bigomba kwiyongera biturutse ku mikoranire hagati y’inzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi bwa biriya bihingwa.

Ibihugu byose by’Afurika byatumiwe muri iri murikagurisha kugira ngo bimurike kandi bigurishe ikawa cyangwa icyayi bitunganya.

TAGGED:featuredIcyayiIkawaMinisitiriMukeshimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibice Bimwe By’u Rwanda Bigiye Kugusha Imvura Idasanzwe
Next Article Ubuhinzi Bw’ Imboga N’Imbuto Bugamije Isoko Mpuzamahanga Bugiye Kongererwa Agaciro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?