Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 May 2025 1:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ikawa y'u Rwanda iri mu zikunzwe ku isi.
SHARE

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, yerekana ko ibyo cyohereje hanze hagati y’itariki 05 n’itariki 09, Gicurasi, 2025 ikawa ari yo yaje imbere.

Toni 749 zayo zoherejwe yo zinjirije u Rwanda Miliyoni $ 4,090,544.

Aya aragera kuri Miliyari Frw 5 zirengaho amafaranga macye.

Imwe mu mpamvu nkuru zateye iri zamuka ni uko muri iki gihe abahinzi b’iki gihingwa basaruye cyinshi kandi kikaba cyaratangiye gusarurwa guhera Mata kugeza n’ubu.

Amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko muri Gicurasi ari bwo iyo kawa yose yatangiye kugurishwa mu mahanga, bituma umusaruro wayo wagurishijwe yo uruta uw’icyayi kandi ari cyo cyari gisanzwe ku isonga.

Icyayi cyo kinjije $ 2,636,865 yavuye muri toni 882 zacyo zoherejwe hanze.

Icyayi ni icya kabiri ariko cyari gisanzwe ari icya mbere mu kwinjiriza u Rwanda.

Imboga zoherejwe mu mahanga ni toni 213 zinjije $ 398,826, uyu musaruro ukaba waroherejwwe mu Bwongereza, Ubufaransa, Ubuholandi, Ubudage, Ubushinwa, Ubutaliyani na Leta zunze z’Abarabu.

Imyembe yera mu Rwanda nayo irakundwa.

Imbuto zoherejwe yo ni toni 345 zinjije $ 258,651, zikaba zaroherejwe muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Indabo u Rwanda rwohereje hanze ni toni eshanu zifite agaciro $ 29,299, zikaba zaroherejwe mu bihugu bya Afurika, Ubwongereza n’Ubuholandi.

Indabo ziracyari nke

Ibikomoka ku matungo byo byanganaga na toni 186 bifite agaciro ka $202,306, ibihugu byoherejwemo ni ibituranye n’u Rwanda.

Ikindi ni uko ibyo NAEB yise ‘ibindi bikomoka k’ubuhinzi’ byoherejwe hanze bifite toni 5,275 bifite agaciro ka $ 2,164,306, bikaba byaroherejwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ibyo muri Afurika no mu gihugu cya Oman.

Ibyo byose byinjirije u Rwanda $ 9,780,797 bipima toni 7,656.

Amafoto@NAEB

TAGGED:featuredIbihingwaIkawaRwandaUbuhinziUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?
Next Article FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?