Ambasaderi w’u Rwanda i Singapore Bwana Jean de Dieu Uwihanganye avuga ko ikawa, n’ibindi bikomoka ku buhinzi biva mu Rwanda biri mu bikunzwe n’abaguzi bo muri kiriya gihugu.
Yanditse ko abanya Singapore bakunze ikawe y’u Rwanda ndetse imibare yerekana ko bari kuyigura cyane bakoresheje ikoranabuhanga, ibyo bita mu Cyongereza e-commerce.
Amaduka akomeye yo muri Singapore ari kugura ikawa yo mu Rwanda, akabikora akoresheje ibigo by’ikoranabuhanga mu bucuruzi nka Red Mart, ShopeeSG, FairPriceSG, n’andi maduka.
Avoka, Urusenda, Imiteja nabyo birakunzwe…
Hagati aho Icyumweru gishize cyarangiye u Rwanda rwohereje hanze ibikomoka ku buhinzi byarwinjirije $441,679.
Ibyoherejwe yo ni avoka, imiteja, urusenda n’ibindi.
Ibihugu rwoherereje ni u Buholandi, u Bwongereza, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, u Budage, Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Bufaransa, Leta ziyunze z’Abarabu, Uganda, u Bubiligi, Tanzania na Danemark.