Ikibuga Cy’Indege Cya Kamembe Cyemerewe Gutangira Gukorerwaho Ingendo Nijoro

Nyuma y’ishoramari rikomeye ryakozwe ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe mu Karere ka Rusizi, ubugenzuzi bwemeje ko gishobora gutangira gukorerwaho ingendo z’ijoro nk’uburyo bwitezweho guhindura byinshi mu ngendo.

Mu myaka iki kibuga kimaze guhera ubwo cyubakwaga mu gihe cy’ubukoloni, cyakoreshwaga ku manywa gusa kubera ibikorwa remezo bitari bihagije. Ni mu gihe gifasha abantu benshi cyane cyane abaturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uretse abaje mu Rwanda, hari abagikoresha bakeneye kugera i Kigali nk’igihe bashaka gukomereza ahandi mu ngendo ndende nk’izijya i Dubai, mu Burayi n’ahandi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibibuga by’indege (RAC), Charles Habonimana, yabwiye Taarifa ko kugira ngo bishoboke byasabye ishoramari mu bijyanye n’amatara n’uburyo bwo kuyobora indege mu ijoro.

- Kwmamaza -

Ni imirimo yakozwe mu mushinga munini wa Banki y’Isi wiswe Great Lakes Trade Facilitation Project for Africa, ugamije korohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu kubwongerera ubushobozi no kugabanya ikiguzi abacuruzi basabwa.

Yagize ati “Twacaniye ikibuga amatara amurika umuhanda w’indege n’inzira indege ikoresha isokoha mu muhanda wayo cyangwa yinjiramo, parikingi y’indege, amatara meremare ahagaze yereka indege icyekerekezo n’ubutumburuke bw’ikibuga n’amatara ayobora indege ayishyira mu cyerekezo, tuhashyira ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere n’itumanaho rituma umupilote avugana n’abagenzura indege.”

Ibyo byose kugira ngo bishoboke, hongerewe ingano y’amashanyarazi yoherezwa ku kibuga cy’indege cya Kamembe ku buryo hubatswe sitasiyo nto (substation), na moteri nini ziyatsa igihe amashanyarazi agize ikibazo.

Habonimana yakomeje ati “Igisigaye, iyo ikibuga cy’indege kimaze kugeragezwa – ejobundi byarakozwe – ubu tugiye gutangaza ibyo tumaze gukora ku buryo mu gihe cy’amezi atatu, nko muri Mutarama dushobora gutangira kugikoresha.”

Imirimo yakozwe kandi iri ku rwego mpuzamahanga kuko yemewe n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ibijyanye n’indege za gisivili, ICAO.

Habonimana ati “Imikorere mishya iratuma twakira indege nyinshi ntoya zishobora gufasha mu rujya n’uruza mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane Congo duhana imbibi, RwandAir yajyagayo hafi buri munsi ariko ku manywa gusa, bivuze ngo abagenzi bajya nka Dubai cyangwa ahandi ntibikiri ngombwa ko umuntu agenda mu gitondo ngo yirirwe i Kigali, ikibuga kizaba gikoreshwa ku manywa na nijoro.”

Ni igikorwa cyatwaye miliyoni $14.2, ni hafi miliyari 15 Frw.

Ni intambwe itewe nyuma y’uko ku wa 29 Nzeri 2021, RwandAir yatangije ingendo ebyiri mu cyumweru zigana mu mujyi wa Lumbumbashi, ku wa 15 Ukwakira 2021 itangiza izijya i Goma, hombi ni muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yabwiye Taarifa ko bateganya guhita batangiza ingendo zikorwa mu ijoro, ku kibuga cy’indege cya Kamembe.

Ati “Turimo kubirebaho, mbere twarabyifuzaga ariko ntabwo byashobokaga kubera ikibazo cy’amatara, ariko ubu turi mo kubiteganya mu gihe cya vuba.”

Yavuze ko ari ingendo nshya “zizaba ziyongera ku zakorwaga ku manywa”, ku buryo urujya n’uruza ruzarushaho kwiyongera.

Kwakira ingendo z’ijoro ku kibuga cy’indege cya Kamembe bizorohereza cyane abantu bagikoresha bashaka gukomereza ku Kibuga cy’Indege cya Kigali mu zindi ngendo.

Niba ufite urugendo rw’ijoro ruhagurukira ku kibuga cya Kigali, byasabaga kuva i Kamembe hakiri kare ukirirwa i Kigali, ariko izo ngorene zizahita zivaho.

Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyaravuguruwe
RwandAir yakoreraga i Kamembe ingendo ku manywa gusa, igiye gutangiza n’iz’ijoro
Umuyobozi mukuru wa RAC, Charles Habonimana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version