Ikifuzo Cya Théoneste Bagosora Cyatewe Utwatsi

Théoneste Bagosora ufungiwe muri Mali yangiwe kurekurwa atarangije igihano cye. Umucamanza  Carmel Agius niwe watangaje ko Bagosora agomba gukomeza gufungwa akarangiza igifungo cy’imyaka 35 yakatiwe kubera guhamwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere yari yarakatiwe gufungwa burundu, ariko igihano cye kiza kugabanywa afungwa ategekwa gufungwa imyaka 35. Icyo gihe hari muri 2011.

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda nirwo rwamuhamije biriya byaha ruramukatira.

Igihano yahawe n’umucamanza Carmel Agius azakirangiza afite imyaka 89 y’amavuko.

- Advertisement -

Bagosora yavukiye mu cyahoze ari Komini Giciye, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Muri 1992 yashinzwe guhagararira Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Minisiteri y’ingabo.

Muri 1993 yavuye mu ngabo asezerewe agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko akomeza kugira ijambo rikomeye mu ngabo z’u Rwanda zitwaga Inzirabwoba.

N’ubwo yitabiriye ibiganiro byavuyemo amasezerano yiswe aya Arusha muri Kanama, 1993, Bagosora ntiyigeze yemera ibiyakubiyemo ahubwo yigeze kuyavamo ataha mu Rwanda avuga ko agiye gutegurira Abatutsi icyo yise ‘imperuka, apocalypse’.

Umucamanza Carmel Agius

Umwe mu basirikare bakuru ba MINUAR witwa Luc Marchal yigeze kuvuga ko Bagosora yamubwiye ko uburyo bumwe bwo gukemura ikibazo Abatutsi batezaga u Rwanda ari ‘ukubarimbura’

Nyuma yaje gushinga umutwe w’insoresore zigizwe n’Abahutu b’abahezanguni wiswe ‘Interahamwe.’

Zagombaga gukorera muri buri Komini y’u Rwanda, zigakorana na Polisi n’ubutegetsi.

Urukiko rwamuhamije ko yagize uruhare mu gukwirakwiza imihoro mu baturage, iyo mihoro ikaba yarakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside yabakorewe guhera muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994.

Hagati ya Mutarama 1993 na Werurwe 1994, u Rwanda rwatumije imihoro 500 000, uyu ukaba ari umubare warutaga inshuro ebyiri imihoro yose rwatumije hanze kuva rwabaho.

Tariki 18, Ukuboza, 2008 nibwo Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriwe ho u Rwanda rwahamije Thèoneste Bagosora n’abandi basirikare bakuru barimo Major Aloys Ntabakuze na Colonel Anatole Nsengiyumva icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, rubakatira gufungwa burundu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version